Muri Kigali Convention Centre hatangirijwe Inama y'Ihuriro ry’Urubyiruko ya Youth Connekt Africa Summit 2024. Iyi nama iteganyijwe kuba hagati ya tariki 8-10 Ugushyingo 2024, igiye kuba ku nshuro ya 7, aho yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika.
Icyumba cyateguriwe
kuberamo inama ya 7 ya YouthConnekt cyuzuye rugikubita urubyiruko ruturutse
hirya no hino muri Afurika, aho rwiteguye kumva impanuro, kuganira, kumenyana
no gusangizanya ubumenyi n’amakuru yatuma rubasha kwisubiriza ibibazo
birwugarije ari nabyo bikoma mu nkokora iterambere ryarwo.
Ni urubyiruko rurimo ba rwiyemezamirimo
bato, abanyeshuri, abahagarariye imiryango itari iya leta, abayobozi mu nzego
zinyuranye n’abandi.
Mu Banyarwanda bitabiriye
YouthConnekt Urubyiruko harimo abo mu nzego z’umutekano zirimo Polisi, Ingabo
z’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ndetse n’Urwego rwa DASSO.
Abandi bitabiriye iyi
nama ni ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri mu mashuri makuru na za Kaminuza,
urubyiruko rubarizwa mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, abahagarariye ibyiciro
bitandukanye by’urubyiruko n’abandi.
Abana b’abakobwa
n’abahungu babarizwa mu Muryango Sherrie Silver Foundation, bafashije
abitabiriye iyi nama gususuruka no kuyitangira bari mu mwuka mwiza nk’urubyiruko.
Binyuze mu mbyino zidasanzwe zirimo izigezweho n’iza Gakondo, indirimbo zivuga
ibyiza by’u Rwanda n’iziha ikaze abitabiriye, aba bana bishimiwe n'ibihumbi
by’abateraniye muri Kigali Convention Centre.
Youth Connekt imaze
imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga
ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo
rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo
bishingiye ku iterambere.
Cyatangiye ari
igitekerezo cy’u Rwanda muri gahunda y’Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko
kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba
icya Afurika yose.
Mu nama 6 za Youth
Connekt Africa Summit zimaze kuba, enye muri zo zabereye mu Rwanda mu gihe indi
imwe yabereye muri Ghana naho iheruka yabereye muri Kenya. Kugeza ubu, ibihugu
33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk’uburyo bwo kwita ku
rubyiruko no kuruteza imbere.
YouthConnekt iri kubera i Kigali ku nshuro ya 7
Yitabiriwe n'abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika
Ibyishimo ni byose ku rubyiruko ruteraniye muri Kigali Convention Center
TANGA IGITECYEREZO