Nubwo Leta y’u Bushinwa ikomeje guteza imbere gahunda yo gushishikariza abaturage b’iki gihugu kubyara cyane, imibare yabashaka gushyingiranwa muri iki gihugu yo ikomeje kugabanuka ku kigero gikomeye.
Leta y’u Bushinwa ivuga ko ihangayikishijwe cyane n’igabanuka ryabifuza gushakana kuko bafite impungenge ko mu minsi iri imbere bizateza ibibazo birimo igabanuka ry’ubukungu bizaterwa no kubura abakozi bazakora imirimo itandukanye mu gihe kizaza.
Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’iki gihugu ku wa gatanu, igaragaza ko, mu bihembwe bitatu by’uyu mwaka wa 2024, Abashinwa biyandikishije basaba kurongora bagera kuri miliyoni 4.74 bakaba baragabanutseho 16,6% kuko bavuye kuri miliyoni 5.69 bari biyandikishije mu mwaka washize nk’icyo gihe.
Iri gabanuka mu gushaka, rijyana n’igabanuka ry’abitabira kubyara. Ibi bikaba byaratangiye mu 1980. Nko mu mwaka wa 2013 wonyine abashakanye bagabanutse ku kigero cya miliyoni 13.
Leta y’ubushinwa ivuga ko mu bipimo bafata bibereka ko hazabaho igabanuka ridasanzwe aho bateganya ko imibare y’abifuza gushaka izajya munsi ya miliyoni 6.83 muri uyu mwaka wa 2024 ugereranije nuko byari bihagaze mu 2022.
Abayobozi b’Ubushinwa babona ko hari isano mu buryo buziguye hagati y’abifuza gushaka ndetse n’umubare wabavuka mu gihugu, bityo bagasanga zimwe mu mpamvu zibitera harimo amahame mbonezamubano n’amabwiriza ashyirwaho na leta akumira umuntu utarashatse mu buryo bwemewe n’amategeko kubyara.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutifuza kubyara ku mubare munini w’Abashinwa , leta yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo guha amafaranga abagejeje igihe cyo gushaka, kwishyurira abasore bagiye ku mugoroba wo guteretana ndetse hanashyizweho igiciro k’inkwano abasore bakennye bakwiye kwishyura.
Nubwo leta y’Ubushinwa yashyizeho izo ngamba zose, byose byaranze kuko Abashinwa bakiri bato bo bavuga ko ibyo gushaka bitabashishikaje bitewe n’ibibazo by’itumbagire ry’igiciro cy’imibereho, itumbagira ry’ibiciro ku isoko ndetse n’ibibazo ry’ibura ry’akazi mu rubyiruko.
Mu 2015 nibwo Ubushinwa bwashyizeho itegeko ryemerera abaturage kubyara abana babiri. Gusa mu 2021 babonye ko bari baribeshye ndetse uyu mubare bawugeza ku kubyara abana batatu. Nubwo bimeze bityo umubare w’abakora ubukwe bakomeje kugabanuka.
Mu 2021 kandi Ubushinwa bwashyizeho itegeko ribangamira abifuza guhabwa gatanya gusa ntiryishimiwe n’abaturage b’iki gihugu kuko bavuga ko ari uburyo bwo kongera ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Imibare igaragaza ko mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2021 wonyine abantu bagera kuri miliyoni 1.96 ari bo bari bamaze gusaba gatanya.
Ubushinwa sicyo gihugu cyonyine kibangamiwe no kugira abaturage batifuza gushaka no kubyara, kuko ibyo byagaragaye no mu bihugu nka Koreya Yepfo, Ubuyapani nabyo byagiye bishyiraho ingamba zo gukemura iki kibazo ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
TANGA IGITECYEREZO