Kigali

Abimukira no kubuza gukuramo inda: Ibibazo 5 biraje inshinga Donald Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/11/2024 10:08
0


Nyuma yaho Donald Trump yanditse amateka yo gutsinda amatora bwa Kabiri, akaba Perezida wa 47 wa USA, ubu benshi bamuhanze amaso ngo barebe uko agiye gukemura ibibazo bikomereye iki gihugu, birimo ibyo yagarutseho yiyamamaza birimo ubukungu, abimukira n'uburenganzira bwo gukuramo inda.



Ibi yakunze kubigarukaho cyane mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse ni na byo yakomojeho mu biganiro mpaka yagiranye na Kamala Harris bari bahanganye ndetse yanabihamije bwa mbere mu kiganiro mpaka yagiranye na Joe Biden.

Ubwo Donald Trump yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza yagize ati: ''Ikintu cya mbere  nshyize imbere ni ugukemura ibibazo igihugu gifite. Nzakemura ibibazo by'ubukungu, abimukira, ikibazo cyo gukuramo inda n'ibindi. Gusa ibyo ni byo nzaheraho''.

Aha uyu mugabo ugiye kuyobora bwa kabiri Amerika, yumvikanishaga ko ibyo bibazo ari byo azaheraho acyemura muri manda ye y'imyaka 4 iri mbere. Kuva yatorwa byinshi mu binyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko ibibazo Trump yavuze gukemura bihanzwe amaso niba koko azabikemura cyangwa yarabivugaga agamije gushaka amajwi.

Ibibazo 5 biraje inshinga Donald Trump azaheraho muri manda nshya:

1. Ubukungu

Donald Trump yavuze ko mu kuzamura ubukungu bw'Amerika agiye gucukura peteroli nyinshi kurushaho kuko abona ko igiciro cyayo kiri hejuru ari cyo cyateye izamuka ry’ibiciro ku masoko, bityo ko gucukura nyinshi byagabanya ibiciro byayo, nubwo abasesenguzi bakemanga ibyo.

Yavuze kandi ko ateganya gushyiraho umusoro uri hagati ya 10% na 20% ku bicuruzwa byinshi biva hanze ya Amerika, naho ibiva mu Bushinwa akabigeza kuri 60%. Inzobere nyinshi mu bukungu zo ziburira ko ibyo byarangira abaguzi muri Amerika ari bo bishyura igiciro kiri hejuru.

Kuri manda ye ya mbere, Perezida Trump yatangije intambara y’ubucuruzi na Beijing, ashinja Ubushinwa ubucuruzi butarimo umucyo no kwiba umwimerere w’ibicuruzwa by’abandi.

2. Kubuza gukuramo inda

Ku butegetsi bwe bwa mbere, Trump yashyizeho abacamanza batatu mu rukiko rw’ikirenga babaye ingenzi mu gukuraho uburenganzira bwo mu 1973 bwatangwaga n’itegekonshinga bwo gukuramo inda.

Gusa muri Nzeri(9) mu kiganiro mpaka yagiranye na Kamala Harris, Trump yavuze ko atazasinya itegeko ribuza gukuramo inda muri Amerika yose, avuga ko "nta mpamvu yo kurisinya kuko twamaze kubona icyo buri wese yashakaga".

Yongeyeho ko natorwa abagore cyangwa abakobwa bazemererwa gukuramo inda ari abafite ibibazo byihariye birimo gufatwa ku ngufu, cyangwa uwatewe inda n'uwo bafitanye isano. Trump yavuze ko kwemerera abagore gukuramo inda bitazagera kuri bose nk'uko babyifuza ahubwo ko bizemererwa abujuje ibisabwa.

Kuri we yavuze ko atemera gukuramo inda kuko abona ntaho bitandukaniye no kwica. Kuva yatorwa rero benshi baribaza uburyo azakemura iki kibazo igihe umunsi umwe avuga ko abishyigikiye nyamara undi munsi akavuga ko atabishaka.

3. Gusubiza abimukira benshi iwabo

Ubwo yiyamamazaga, Trump yavuzeko azasaba Inteko ishingamategeko gushyigikira umugambi we wo gusubiza iwabo abantu benshi bari muri Amerika batabifitiye uburenganzira.

Ibigereranyo by’ikigo Pew Research Center, brerekanye ko muri Amerika hari abimukira bagera kuri miliyoni 11 badafite ibyangombwa, nubwo Trump n’uruhande rwe bavuga ko ari miliyoni nyinshi kurushaho.

Inzobere zaburiye ko gusubiza iwabo abimukira benshi bishobora kugorana gushyira mu bikorwa, kandi ko bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu aho abakozi batanditswe basanzwe bafatiye runini.

4. Umubano w'Amerika n'amahanga

Mu bubanyi n’amahanga, manda ya kabiri ya Trump ishobora gusa n’iya mbere , kuvana Amerika mu bibazo by’ibindi bihugu ku isi.

Yavuze ko azarangiza intambara muri Ukraine “mu masaha 24” biciye mu kugira ibyo yumvikana n’Uburusiya, ibyo Abademokarate bavuga ko bizaha imbaraga Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Trump yigaragaje kenshi nk’umuntu ushyigikiye cyane Israel, ariko yavuze bicye ku buryo yarangiza intambara yo muri Gaza.

5. Kurwanya ibikorwa by'umuryango w'Abaryamana bahuje igitsina

Donald Trump ubwo yiyamamazaga yakunze kuvuga ko nubwo ntakibazo afitanye n'abatinganyi gusa ngo ntashyigikiye 'Agenda' y'umuryango wabo wa 'LGBTQ', aho yavuze ko azakora ibishoboka akayirwanya.

Yavuze ko natorwa azahita aca ibitabo by'uyu muryango bimaze gukwira mu mashuri yo muri Amerika aho yavuze ko ibi bitabo byigisha imico mibi abana ndetse bibayobesha mu ntekerezo.

Trump kandi yavuze ko azakuraho inkunga y'amafaranga leta yahaga uyu muryango w'abaryamana bahuje igitsina ahubwo ko aya mafaranga yahabwa indi miryango ifasha abatishoboye. Yumvikanishije ko gukora ibi atari uko yanga abaryamana bahuje igitsina ahubwo ko yanga ko babikwirakwiza mu bandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND