Kigali

Kuva Youth Connekt yatangira hamaze guhangwa imirimo 50,000

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/11/2024 17:25
0


Mu myaka 12 inama ya Youth Connekt imaze itangiye, hamaze guhangwa imirimo 50,000 yaturutse ku mashami y'ibitekerezo atandukanye ya Youth Connekt.



Mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rwari mu gihirahiro rwibaza uko hazaza hameze, rwamurikiwe n’umucyo udasanzwe uruyobora mu nzira nziza igana aheza. Uwo mucyo warumurikiye nta wundi, ni YouthConnekt!

Mu 2012, ni bwo hatangiye iyo gahunda ya YouthConnekt, iza ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.

Ni gahunda yaje kuva mu Rwanda ikwira hirya no hino muri Afurika kuko kugeza ubu ibihugu bigera kuri 30 bimaze kuyiha ikaze.

Yaje guhindurirwa izina yitwa YouthConnekt Africa, aho ifite intego zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Ku wa 1 Ukuboza 2012, Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye YouthConnekt ya mbere ko igihugu gikeneye ko urubyiruko rufite impano zibyazwa umusaruro.

Ati “Aho mujya hameze neza, ibyiza bikiri imbere kugira ngo umuntu abigereho, atangira ubu ntabwo abikorera ageze imbere, abikorera ubu. Igihugu gishya cy’u Rwanda twubaka, ni ukugira ngo impano ya buri muntu, ayimenye, akoreshe amahirwe ahari, iyo mpano imenyekane, iye n’iy’undi byubake umuryango w’u Rwanda.”

Youth Connekt Africa Summit yatangiriye mu Rwanda nk'igitekerezo cya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, nyuma yo kubona ko ari ngombwa ko urubyiruko ubwarwo ruhurira hamwe rugafata ingamba ku iterambere ryabo, baryigiriyemo uruhare ndetse bakigiranaho.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasobanuye uko Inama ya Youth Connekt yatangiye ari igitekerezo Nyarwanda cyo gushaka ibisubizo, bikarangira cyagutse kikagera ku rwego Nyafurika aho kimaze kugezwa mu bihugu 33.

Yakomeje agira ati: “Iyo urebye igihe Youth Connekt imaze, muri izi nama zose uko ari esheshatu, hari ibintu byinshi byabaye. Yatangiye ari iy’u Rwanda gusa. 

Ubungubu tumaze kugira ibihugu 33 byavuze ngo kiriya gitekerezo cyiza cyo mu Rwanda, […] mureke tukijyane mu bindi bihugu byacu bya Afurika. Ubungubu tugeze ku bihugu 33 byafashe Youth Connekt nk’uburyo bwo kwita ku rubyiruko, igihugu cya nyuma duheruka kwakira ni icy’Ubwami bwa Lesotho.

Uko kuntu rero Youth Connekt nk’igitekerezo cy’u Rwanda cyagiye mu mahanga, byatumye izina ry’u Rwanda rikomera ku buryo ubu urubyiruko iyo ruhuriye mu nama baramenyana, abafite ‘business’ bakajya gukorerayo ndetse n’urubyiruko rwa Afurika rwaje hano mu Rwanda, bamenye ibintu byinshi harimo n’amashuri.”

Gahunda ya YouthConnekt, igitangira, ibihumbi by’urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo bato babyumvise kare, bafata iya mbere bahanga imishinga ibyara inyungu kandi ifasha abaturage batuye hafi y’aho batuye.

Kugeza ubu yaragutse ku buryo itanga igishoro ku rubyiruko rukora ubuhinzi (Youth Connekt Agri-Connekt), ndetse hashyizweho na Youth Connekt Arts-Connekt aho hazajya hahembwa abafasha abahanzi kwiteza imbere.

Igiye kongera kubera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo kugeza ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024.


Youth Connekt Africa Summit igiye kongera kuba ku nshuro ya 7

Kuva yatangira, imaze gutanga amahirwe yahanzwemo imirimo igera ku 50,000 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND