Kigali

Abangavu bagize 70% y'abapfa babyara: Impamvu basabirwa kwemererwa kuboneza urubyaro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/11/2024 18:18
0


Iyi ni ngingo yatinzweho ubwo Minisitiri w'Ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana yagezaga ku Nteko Rusange y'Abadepite umushinga w'Itegeko rigena serivisi z'ubuzima n'irihuriza hamwe amategeko asanzwe agenga umwuga w'ubuvuzi.



Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko nubwo amategeko asanzwe ateganya ko abifatira imyanzuro ku birebana no guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ari abafite imyaka y’ubukure [ni ukuvuga imyaka 18], usanga bizitira ingimbi n’abangavu kuri serivisi n’amakuru ku buzima bw’imyororokere bikaba intandaro y’ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe.

Yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2024 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, asaba ko wemerezwa ishingiro.

Iri tegeko ririmo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. Mu bisobanuro hagaragaza ko “imyaka y’ubukure” muri iri tegeko bivuga imyaka 15 y’amavuko kuzamura.

Ati ”Itegeko rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kugezwaho inyigisho n’ibikorwa by’ubuvuzi bijyanye na serivisi z’imyororokere y’abantu kandi ko nta wukwiriye kuvutswa uburenganzira kubera ivangura iryo ari ryo ryose.”

Dr. Nsanzimana yasobanuye ko uko amategeko yari asanzwe ameze aheza abangavu n’ingimbi bakabuzwa uburenganzira bwo gufata ibyemezo by’ubuzima bwabo ndetse n’imyororokere “kuko imyaka y’ubukure mu Rwanda ni imyaka 18 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 104 y’itegeko rigena abantu n’umuryango.”

Ati “Nubwo bimeze bityo amategeko ntabwo avuga uburyo ingimbi zishobora kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere na serivisi kandi amategeko ni yo yemeza ko buri wese afite uburenganzira ku makuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. 

Kuba rero abangavu n’ingimbi batabona amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse na serivisi bituma haba ikibazo cy’inda zitateganyijwe. Uyu mushinga rero tukaba twaragabanyije ku myaka yo kwiyemerera kubona serivisi z’ubuzima.”

Dr. Nsanzimana yasobanuye ko mu mezi 12 ashize mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu bakiriye abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batwite bari bagiye gusuzumisha inda bagera ku 8000.

Ati “Baje ku mavuriro turabakurikirana nk’abandi batwite ariko icyaje kudutera impungenge ni uko 70% by’aba cyane cyane abari munsi y’imyaka 20 ni bo bibasirwa cyane n’impfu z’ababyeyi n’iz’abana. Ni ukuvuga ko impfu z’ababyeyi n’izabana tugira hano mu gihugu 70% ziba muri muri aba bari munsi y’imyaka y’ubukure.”

Yasobanuye ko ibyinshi bijyana n’imiterere y’umubiri no kuba umuntu atarageza imyaka yo gutwitiraho, umubiri utaritegura neza, ndetse n’abandi baba baragerageje gukuramo inda byabagwa nabi bakabireka.

Dr. Nsanzimana yanavuze ko impfu z’abana batarageza ku myaka itanu na bo 70% bari mu bavutse ku bakobwa batarageza ku myaka y’ubukure, mu gihe 35% by’abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y’ubukure.

Yashimangiye ko “bifitanye isano n’igwingira, bifitanye isano n’impfu z’ababyeyi n’abana noneho tukabona ko no mu myaka itanu ishize imibare twarayisesenguye, ntabwo yigeze ihinduka ngo igabanyuke kandi harakoreshejwe ubundi buryo abantu bashyizemo imbaraga.”

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanze barakuyemo inda, abatwite n’ababyaye bafite abana bitaho. Umubare munini w’aba bana ni abo mu byaro, mu gihe biganjemo abize amashuri abanza gusa, hamwe n’ayisumbuye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ko abana 4.5% b’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND