Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyikirijwe amavuriro abiri ngendanwa (Mobile clinics) n’ibyuma bikonjesha imiti n'inkingo.
Ni ibikoresho bifite
agaciro ka miliyoni 490Frw, bikaba byitezweho gufasha mu gukomeza kubaka
ubushobozi mu rwego rw’ubuzima no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.
RBC itangaza ko aya
mavuriro ngendanwa azafasha mu kugeza serivisi z’ubuvuzi mu turere twa kure
cyane, bikaba bishimangira gahunda y'u Rwanda yo kwagura no kugeza ibikorwa byo
gukingira indwara zitandukanye zisanzwe zikingirwa mu gihugu hose.
Ibi bikoresho byatanzwe
n’Ibitaro bya Kaminuza ya Aga Khan ku nkunga ya Banki Itsura Amajyambere y’u
Budage, KFW.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi
micye Leta y’u Rwanda ishyikirije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe,
inyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti,
African Medicines Agency (AMA).
Muri icyo gikorwa, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko iki kigo kije gikenewe muri Afurika kuko kizajya gikurikirana ibijyanye no gukora ndetse no gucuruza imiti.
Yongeyeho
ko mu Rwanda by’umwihariko kizafasha muri gahunda rwatangiye yo kuba igicumbi
cya serivisi z’ubuzima, ubushakashatsi n’ubuziranenge bw’imiti muri Afurika.
U Rwanda rwahawe amavuriro agendanwa n'ibyuma bikonjesha imiti n'inkingo
Ni ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 490Frw
TANGA IGITECYEREZO