Kigali

Imijyi ituwe n'abaturage bishimye cyane muri Afurika mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/11/2024 11:45
0


Nubwo hari aho abantu bakomeje kubura ubuzima mu buryo bw’amazanganya, ahandi bakaba babayeho mu muhangayiko no gushidikanya, hari abaturage bo muri Afurika babayeho bishimye kurusha abandi mu 2024.



Imijyi ine yo ku mugabane wa Afurika, niyo yabashije kuza ku rutonde rw’imijyi ituwe n’abaturage bishimye cyane muri Afurika, harimo itatu yose yo muri Afurika y’Epfo. Iyi mijyi ishyira imbere gahunda zifitiye inyungu rubanda nyamwinshi zirimo uburezi, politiki idaheza, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Ku rutonde rw’imijyi ifite abaturage bishimye kurusha iyindi muri Afurika, higanjemo iyo muri Afurika y’Epfo.

Ibyishimo bya muntu bikomoka ku bintu bitandukanye, birimo kumva atekanye, uko abanye n'umuryango we, no kubona abashije gusohoza inzozi ze. Ariko ibidukikije, byumwihariko imijyi abantu babamo, nabyo bigira uruhare runini mu kubongerera umunezero muri rusange.

Ishoramari mu iterambere ry’imijyi riteza imbere umubano w’abantu no gushyira mu bikorwa politiki y’imibereho rusange, ni bimwe mu byibanzweho muri ubu bushakashatsi.

Iyi Raporo isohoka buri mwaka yiswe 'Happy City Index,' igamije gusuzuma ingano y'ibyishimo by'abatuye imijyi inyuranye, ikaba yarakozwe n'abashakashatsi bo mu kigo gishinzwe ubuzima. Igaragaza ko umunezero uterwa n'ibintu bitandukanye ariko bifitanye isano.

Mu ikorwa ry’uru rutonde hashingirwa kuri byinshi birimo kuba igihugu kitarangwamo ruswa nyinshi, uko abantu bagerageza gufashanya mu bihe by’amage, ibijyanye n’icyizere cy’ubuzima, uburyo abaturage bashobora kwifatira imyanzuro ku mahitamo y’ubuzima bwabo n’ibindi byaba ibishingiye ku musaruro mbumbe cyangwa ubukungu muri rusange.

Dore imijyi yishimye cyane muri Afurika muri 2024:

Rank

City

Country

index

Global rank

1

Capetown

South Africa

1285,2

200

2

Victoria

Seychelles

1276,8

207

3

Durban

Republic of South Africa

1243,2

225

4

Johannesburg

Republic of South Africa

1195,2

250

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND