Nyuma y'icukumbura ku nkomoko y'indwara ya Marburg, byaje kugaragara ko yaturutse ku ducurama turya imbuto tuzwi nka "fruit bats", Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko umurwayi wa mbere yakoraga mu kirombe kirimo utu ducurama.
Mu kiganiro
n'itangazamakuru ndetse n’imiryango itari iya Leta cyagarukaga ku ishusho y'uko
indwara iterwa na Virus ya Marburg ihagaze mu Rwanda n'ibimaze gukorwa mu
guhangana nayo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2024, Minisitiri
w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko byagaragaye ko umurwayi wa mbere
yakoraga mu kirombe kirimo utu ducurama.
Minisitiri Dr Sabin
yavuze ko kugeza ubu, muri iki kirombe hashyizweho urukuta rutandukanya aho
abantu bakorera ndetse n'aho utu ducurama tuba. Hanashyizwe kandi itsinda
ry'abaganga rikurikirana buri munsi ubuzima bw'abahakorera. Ibi kandi
byanakozwe hirya no hino mu birombe bibamo utu ducurama.
Dr Nsanzimana yatangaje
ko hanashyizweho itsinda ry’abahanga bareba niba nta handi utu ducurama tubika virusi ya Marburg twaba turi, aragira ati: "Uducurama dushobora kubika Virusi ya Marburg tuzwiho kuba mu buvumo. Utu ducurama dushobora gukwirakwiza
iyi Virusi kabiri mu mwaka mu gihe cyo kororoka."
Gusa yavuze ko kwica
uducurama byateza ibindi bibazo kuko tugira akamaro kanini mu kurinda ibyorezo
bikwirakwizwa n’imibu n’utundi dusimba.
Kugeza ubu Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hagiye gushira ukwezi nta muntu wishwe na Marburg mu Rwanda, iyi ikaba arı inkuru nziza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.
Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko kugeza ubu hari abarwayi ba Marburg babiri, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza kuko batakiri ahavurirwa indembe. Ni mu gihe abantu 49 bakize Marburg nabo ubuzima bwabo bukaba ngo bukomeje gukurikiranwa harebwa niba nta bibazo bindi by’ubuzima bafite.
Minisitiri w’Ubuzima
kandi, yagaragaje ko abantu bakize indwara ya Marburg hari ibice by'umubiri
bimwe na bimwe bisigaramo iyi virusi nko mu jisho, amashereka no mu masohoro
nubwo iba itakigaragara mu bipimo by'amaraso.
Abakize iyi ndwara bashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu bagirwa inama yo kwitwararika no kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe ibipimo bitaragaragaza ko yashize mu mubiri.
Minisitiri w'Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere wagaragaweho icyorezo cya Marburg yakoraga mu kirombe kirimo uducurama
Ibi MINISANTE yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere
TANGA IGITECYEREZO