Abakobwa n’abagore aho bava bakagera usanga bakunda kubwirwa neza, guteteshwa ndetse akaba ari nayo mpamvu usanga bashimishwa cyangwa bakababazwa n’ibintu bito wavuga ko byoroheje.
Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire ndetse n’inkuru z’urukundo rugaragaza ko hari imyitwarire umusore yagira ikagaragariza umukobwa ko baramutse babanye yazamubabaza mu buzima bwabo baramutse bashakanye.
Abajyanama mu by’urukundo bagaragaza ko mu gihe umukobwa agize amahirwe yo kubona iyo myitwarire hakiri kare byaba byiza akuyemo ake karenge kuko uwo musore aba afite mahirwe make yo kumuhindura.
Imico imwe n’imwe y’abasore usanga bigoye kurambana n’abakobwa bakundana irimo:
1. Ntajya abonera umwanya umukunzi we
Umusore ugukunda ushaka ko muzabana ntashobora kukuburira umwanya ngo muganire uko yaba agira akazi kagoye kose. Niba rero ubona ko kukubonera umwanya atabikora ni ikimenyetso ko nimubana uzamubura umureba, ugashavura.
2. Ntashobora kubwira abandi ko uri umukunzi we
Umusore ugukunda nyabyo bimutera ishema kukuratira abandi no kubabwira ko uri umugore we w’ahazaza. Niba rero uwawe atabasha kubyatura ngo abivuge, umwanya aguha mu buzima bwe ni muto cyane.
Ugomba kwitega ko umugabo udatewe ishema n’urukundo mufitanye nta kizamubuza kukubabaza. Icyo ni kimwe mu bimenyetso utakwirengagiza.
3. Ni wowe ushyira imbaraga mu rukundo rwanyu
Kugira ngo urukundo ruryohe ni uko abakundana bombi babigiramo uruhare . Iyo rero umukobwa ari we wenyine ubigiramo uruhare, igihe kiragera akarambirwa.
Uru rukundo iyo ruvuyemo icyemezo cyo kurushinga akenshi usanga umukobwa ashobora gukomeretswa n’iyi myitwarire bamaze kubana.
4. Akurinda telefone ye igendanwa
Kuba umusore mukundana yaguhisha telefone, ntiyishimire ko umenya ibibamo n'abo bavugana ni uko hari icyo aba yifitiye urwicyekwe.
Umusore ugukunda by’ukuri nta kintu na kimwe aguhisha; uguhisha telefone, biba bisura ko ashobora kuzakubabaza.
5. Wagiye uvumbura ko abeshya inshuro nyinshi
Iyo wagize amahirwe yo kuvumbura ko umusore mukundana akubeshya ni ikimenyetso cy’uko azakubabaza. Ibi bituma iyo amaze kuba umugabo wawe mwambikanye impeta bigorana kumugirira icyizere.
6. Ntakwisanzuraho
Igihe cyose ugenzuye ugasanga mu biganiro ugirana na we nta kukwisanzuraho ngo musangire byose. Azagira ibyo agukinga, bishobora kuzakubabaza mu gihe muzaba mumaze kubana.
Umusore uhamye, ufite gahunda ntabwo akwirinda ahubwo akwisanzuraho ntagire ibyo yihugikana.
Nubwo nta wakwemeza ko uru rutonde ari ihame ntakuka ku mibanire y’abakundana, ni n’uburyo bwafasha abasore n’inkumi kumenya icyerekezo cy’urukundo rwabo birinda ingaruka bishobora kubatera.
TANGA IGITECYEREZO