Kigali

U Rwanda rurakataje mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/11/2024 13:46
0


Muri Gahunda ya Guverinoma ya 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%.



Mu gihe hagati muri uku kwezi kwa 11 hateganijwe inama ngarukamwaka yiga ku mihindagurikire y'ibihe izabera i Baku muri Azerbaijan, bamwe mu bashoye imari mu bikorwa bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije bashimira politiki z'u Rwanda kuko ari zo zituma hakomeza guterwa intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije.

Mu ruganda rutunganya amasashi apfunyikwamo ruhereye i Kigali, aho imirimo yo kuyakora irimbanije, ni amasashi biboneka ko asa na plastique ariko yo afite umwihariko w'uko igihe ashyizwe mu butaka mu minsi 120 aba yamaze kubora. 

Guca amasashi ya plastique ni kimwe mu byo u Rwanda rwashyizemo imbaraga guhera mu mwaka wa 2008, ibi byakozwe kubera ingaruka mbi ibikoresho bya plastique bifite mu kwangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye ashimangira ko u Rwanda rukataje muri gahunda zinyuranye zo kubungabunga ibidukikije.

U Rwanda ruri mu bihugu byasinye amasezerano ya Paris agamije gufata ingamba zo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe ryibasiye isi, aho ingaruka zikomeza kwibasira cyane ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere birimo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Amasezerano ya Paris akubiyemo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizajya zitanga miliyari 100$ ku mwaka, yifashishwa n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu ikoranabuhanga n’ibikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame aherutse kubwira abitabiriye inama ihuza ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza yabereye Samoa, ko hakenewe ubufatanye kugira ngo isi ishobore guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

Inama ngarukamwaka ihuza ibihugu byasinye amasezerano ya Paris, uyu mwaka izateranira i Baku mu gihugu cya Azerbaijan guhera tariki ya 11 kugeza ku ya 22 z'uku kwezi kwa 11.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND