Kigali

Bruce Melodie arakataje mu bitaramo bine agomba gukorera muri Canada- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2024 16:54
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yakoreye igitaramo cye cya Kabiri mu gihugu cya Canada, ubwo yataramiraga mu Mujyi wa Montreal mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024.



Ni mu rugendo rw'ibitaramo bine yateguye muri iki gihugu bishobora kwiyongera. Ategerejwe mu Mujyi wa Toronto kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, nyuma y'aho azataramira mu Mujyi wa Vancouver ku wa 9 Ugushyingo 2024. 

Ni ubwa mbere ataramiye muri imwe mu mijyi yahisemo kuri iyi nshuro. Bamwe mu bitabiriye igitaramo cye barimo Le Type yagaragaje ko yanyuzwe no gutaramirwa n'umuhanzi akunda.

Ati "Umwa mbega igitangaza, mbega konseri (Concert). Wakoze cyane Bruce Melodie. Nishimye rwose, ubwo abandi sinzi ibyabo."

Muri iki gitaramo Bruce Melodie yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye kugeza ku ndirimbo yakubiye kuri Album ari kwitegura gushyira ku isoko.

Assa Lain wateguye ibi bitaramo, aherutse kuvuga ko yatumiye Bruce Melodie kubera ko ari umuhanzi bubatse umubano igihe kinini 'kandi Abanyarwanda n'abandi bari bamukeneye muri Canada'.

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Ukwakira 2024. Icyo gihe yataramiye Abanyarwanda bahabarizwa n’abandi bari mu nkengero z’uyu mujyi, ndetse aho yataramiye abantu bari bakubise buzuye. 

Amagana y'abakunzi ba Bruce Melodie muri Canada bishimiye gutaramirwa nawe 


Bruce Melodie yari yambaye amataratara ndetse na shenete yanditseho 'Yuhuuu' 


Uyu muhanzi yitaye cyane ku ndirimbo zakunzwe kugeza kuri Album yitegura gusohora 


Ibyishimo ni byose kuri Bruce Melodie nyuma y'igitaramo cya kabiri yakoreye muri Canada 


Bruce Melodie asobanura ibi bitaramo nk'igihe cyiza kuri we cyo kurangiza umwaka 


Bruce Melodie asigaje ibitaramo bibiri mbere y'uko agaruka i Kigali 


Sosiyete yatumiye Bruce Melodie yavuze ko yashingiye mu kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye 


Bruce Melodie yakoze iki gitaramo mu gihe ari kwitegura kurangiza Album ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND