Kigali

Miss Muheto ashobora kwamburwa ikamba igihe ibyaha byamuhama?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/11/2024 16:03
1


Ku mbuga nkoranyambaga Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 aragarukwaho cyane! Bamwe baragaragaza ko bifatanyije nawe bitewe n’ibihe ari kunyuramo muri Kasho ya Polisi, abandi bakavuga ko icyaha yakoze ari igisanzwe bityo yagafunzwe mu gihe cy’iminsi itanu akarekurwa atanze amande.Hakanibaza ikamba agifite rya Nyampinya w'u Rwanda.



Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ugushyingo 2024, Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo yumvikanishije ko Miss Muheto akwiye guhabwa imbabazi, kuko ari umwana waserukiye neza Abanyarwanda.

Yavuze ko uyu mukobwa yageze ku kwambikwa ikamba biturutse ku kuba abantu baramushyigikiye, bityo imbabazi yasabye mu rukiko zikwiye kumvikana. Ati "[...] Uriya ni umukobwa waserukiye Igihugu nubwo rwose yakoze amakosa ariko nawe ari kwicuza. Yaserukiye Igihugu. Nta kibazo njyewe mujye mumvuga ariko ntimukavuge uyu mwana."

Akomeza agra ati"Ni mwebwe mwamihaye, ngo ni gute twatoye Miss w'umusinzi nkaho atari mwebwe mwamutoye. Kubera ko yahuye n'ikibazo,... hari niho mbabonera. Nibyo yakoze amakosa twemeye, ese mwebwe ubumuntu bwanyu muri hehe? Ko mwirirwaga mu mufana, ngo ni mwiza, muri he?"

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, nibwo yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha mu Rwanda bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani ku byaha byo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kugonga ibikorwa remezo no guhunga aho yabikoreye.          

Muri uru rubanza, Miss Muheto yunganiwe n’abanyamategeko batatu. Amaze gusomerwa ibyaha aregwa, Muheto ko yemeye icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga, ariko atemera icyo guhunga.

Yavuze ati: “Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Muheto yari yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.

Miss Muheto yatawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira 2024, ni mu gihe Polisi y’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024 ari bwo yatangaje ko Dosiye ye yagejejwe mu maboko y’Ubushinjacyaha. 

Abanyamategeko be basabye ko arekurwa kuko ibyo aregwa abyemera, kandi abisabira imbabazi. Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko, nawe yavuze ko iminsi 11 ishize ari muri gereza yize amasomo ku buryo yiyemeje kutazongera gukora iki cyaha. Ati “Iminsi 11 maze mfunze narize ntabwo icyaha nk’iki nzagisubira.” 

Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko tariki 6 Ugushyingo 2024 ari bwo azafata icyemezo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Byagenda gute aramutse ahamwe n’icyaha kandi acyambaye ikamba?

Kugeza ubu Nshuti Divine Muheto niwe ucyambaye ikamba rya Miss Rwanda kuko atarabona umukobwa umusimbura ahanini bitewe n’uko iri rushanwa ryahagaritswe. 

Uyu mukobwa yambwitswe iri kamba mu 2022. Ubwo hadukaga ibirego kuri Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] wateguraga iri rushanwa, byatumye rihagarikwa, ndetse amarushanwa yose y’ubwiza yabaga kenshi mu Rwanda ahagarikwa.

Ibi byagize ingaruka ku marushanwa nka Miss Supranational, Mr Rwanda n’abandi. Byanagize ingaruka kuri Miss Muheto kuko atabashije guserukira u Rwanda muri Miss World, bitewe n’uko nta burenganzira yari afite no kuba atari afite kompanyi yari kumwohereza muri iri rushanwa.

Ibi bivuze ko imyaka ibiri ishize uyu mukobwa yambitswe iri kamba. Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda rigaragaza ko Miss Muheto aramutse ahamwe n’ibyaha atakwamburwa ikamba, kuko abarimuhaye nabo bambuwe uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa.

Si ibyo gusa kuko inyandiko ivuga kuri iri rushanwa, igaragaza ko ibihano n’ibindi byashyirwagaho, byubahirizwaga cyane iyo umukobwa yabaga acyambaye ikamba.

Kandi bakavuga ko igihe umukobwa wambitswe ikamba agaragaweho n’imyitwarire mibi, asimburwa n’igisonga cye cya mbere agakomeza akazi.

Bivuze ko abariteguraga bitaga cyane ku mwaka umukobwa amaranye ikamba. Ariko ntibigeze bashyiramo ibizabaho igihe yaba akurikiranywe mu nkiko kandi umwaka w’ikamba we wararangiye.

Umukobwa washakaga kwiyandikisha muri iri rushanwa yasabwaga kuba ari Umunyarwanda, afite imyaka hagati ya 18-28. Yararangije amashuri yisumbuye, atarabyaye, afite ubuzima buzira umuze, kandi atarashatse umugabo. Uburebure n’ibilo byajyaga bisabwa umukobwa witabira iri rushanwa nabyo byari byarakuweho.

Mu bindi bihugu iyo umukobwa wabaye Nyampinga akurikiranywe mu nkiko, kenshi yamburwa ikamba.

Nk’ubu, Miss Chidimma Adetshina agiye kwamburwa ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo n'ibyangombwa byifashishwa mu ngendo. 

Ni nyuma y’uko Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu itangaje ko nyina ashobora kuba yarakoze "ubujura bw'umwirondoro" (w'undi muntu) kugira ngo abe Umunyafurika y'Epfo. 

Muri Weruwe 2019, Anyella Grados wari Nyampinga wa Peru yambuwe ikamba nyuma yo kujya mu birori, anywa inzoga arasinda ndetse afatwa amashusho ari kuruka muri Hoteli.

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe ahamya ko hari gutegurwa amabwiriza mashya azagenda amarushanwa y’u Rwanda. Ni amabwiriza azaza atanga umurongo, ari nabwo hazatekerezwa niba Miss Rwanda ishobora kuzasubukurwa.


Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022, nyuma ye ntihatowe undi mukobwa kugeza ubu 


Ushingiye ku mabwiriza yagengaga Miss Rwanda, bigaragara ko ibihano n'ibindi byubahirizwaga mu gihe umukobwa yabaga ari mu mwaka w'ikamba we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo emanuer2 months ago
    Ndashaka akazi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND