Kigali

Icyicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti cyahawe intebe i Kigali, amahirwe akomeye ku Rwanda – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/11/2024 11:26
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Leta y’u Rwanda yashyikirije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA).



Iyi nyubako, igizwe n’amagorofa umunani iherereye mu Mujyi wa Kigali, niyo igiye gutangira gukoreramo iki kigo cyitezweho umusaruro ukomeye muri serivisi z'ubuvuzi haba mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

U Rwanda kandi rwatanze imodoka nshya abakozi b’iki kigo bazajya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi. Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.

Muri Gashyantare 2019 ni bwo umwanzuro ushyiraho AMA watowe n’Inteko Rusange ya AU aho iki kigo cyitezweho gufasha mu rugendo rwo kugeza imiti yujuje ubuziranenge kandi ihendutse ku Mugabane wa Afurika.

Iki kigo kizafasha mu gushyiraho amategeko ajyanye n’imiti hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi butangirwa kuri uyu mugabane, koroshya ikwirakwizwa ryayo n’ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko iki kigo kije gikenewe muri Afurika kuko kizajya gikurikirana ibijyanye no gukora ndetse no gucuruza imiti.

Dr Nsanzimana yanavuze ko mu Rwanda by’umwihariko kizafasha muri gahunda rwatangiye yo kuba igicumbi cya serivisi z’ubuzima, ubushakashatsi n’ubuziranenge bw’imiti muri Afurika.

Ku wa 5 Ugushyingo 2021 ni bwo Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA), cyatangiye gukora nyuma y’uko ibihugu bisinye amasezerano agena ko gishyirwaho. U Rwanda rwemeje amasezerano agishyiraho ku wa 7 Ukwakira 2019.

Kugeza muri Werurwe 2024, ibihugu 27 bya Afurika ni byo byari bimaze kwemeza ishyirwaho n’ikora ry’iki kigo.


Mu Rwanda hagiye gutangira gukorera Icyicaro Gikuru cy'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti


Iyi niyo nyubako iki kigo kigiye kujya gikoreramo







Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko iki kigo kitezweho gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba igicumbi cya serivisi z'ubuzima muri Afurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND