Kigali

Zion Manu arangamiye kogeza Yesu mu mahanga yose ndetse no mu ndimi zose - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/10/2024 11:23
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Zion Manu, ukunzwe mu ndirimbo "Nabonye Iriba", yashyize hanze indirimbo nshya yise "Niwe Nzira" ivuga ko Yesu ari we nzira n’ukuri n’ubugingo.



Zion Manu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umuramyi, umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo. Avuga ko umuziki yawukuriyemo kuva akiri muto. Amaze gukora indirimbo zirimo "Igicaniro", "Nabonye Iriba" na "Niwe Nzira" yashyize hanze mu masaha macye ashize, ikaba ivuga ko Yesu ari we nzira n’ukuri n’ubugingo.

Ni indirimbo aririmbamo ati "Yakuyeho urusika, ampeshe kwinjira yo mu irembo ry'imbabazi, ryuzuye urukundo ririho uteze amaboko ngo nze musanganire. Nateye isi umugongo ngana iyo nzira ye. Niwe Izira igerayo k’umutima w'Imana, uwo Umusaraba we wanyinjije Ahera, niwe nzira yonyine y’ukuri n'ubugingo, uwo Umusaraba we wanyinjije Ahera".

Zion Manu yabwiye inyaRwanda ko indoto ze mu muziki "nta zindi zitari ugukomeza gukora icyo Imana inshakaho ndetse no gukomeza kugana inzira ye". Yatangaje kandi ko yifuza kuzakorana indirimbo n’uwo ari we wese wamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Uyu musore yo guhangwa amaso mu muziki avuga ko afite inyota yo kugera kure hashoboka mu muziki, akogeza Yesu mu mahanga yose ndetse no mu ndimi zose. Ati "Ndifuza kugera ku rwego rwiza rwo kurushaho kumera nka Kristo, kuvuga ubutumwa mu mahanga yose ndetse no mu ndimi zose."


Umuziki wa Gospel wungutse umunyempano mushya Zion Manu


Zion Manu yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Niwe Nzira"

REBA INDIRIMBO NSHYA "NIWE NZIRA" YA ZION MANU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND