Kigali

Jado Kelly agiye gukora igitaramo "Glory to Glory" yatumiyemo Prophet Akim na Elysee Bigira

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/10/2024 12:10
0


Umuramyi Jado Kelly [Uwimana Jean de Dieu] ukunzwe mu ndirimbo "Tuza" akaba ari kuminuza mu gihugu cy'u Bufaransa, agiye gukora igitaramo gikomeye yise "Glory to Glory Live Concert" yatumiyemo Prophet Akim ndetse n'umuramyi Elysee Bigira wamamaye muri Gisubizo Ministries.



Jado Kelly ni umunyarwanda utuye mu Bufaransa, akaba ari umukristo mu Itorero rya Zion Temple Bruxelles. Ni umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worshiper Leader). Yatangiye umuziki mu 2007, atangirira aho yasengeraga muri Zion Temple Rubavu ishami rya Nyamyumba aho yari umwe mu ba Worshiper Leaders.

Kuri ubu agiye gukora igitaramo kizaba tariki 21 Ukuboza 2024. Kizabera mu Bufaransa mu mujyi wa Lille. Kwinjira ni ubuntu. Avuga ko ashaka gusoza umwaka ari mu bihe byiza byo guhimbaza Imana, ati "Hari byinshi Imana yakoze abantu twese dufite nk'ishimwe bizaba ari umwanya mwiza wo gutambira Yesu no kwamamaza intsinzi iri mu izina rya Yesu."

Jado Kelly agiye gukora iki gitaramo "Glory to Glory Live Concer" nyuma yo kwitabira byinshi bitandukanye byabereye i Burayi birimo "Live recording" ya Élysée Bigira, icya Isreal Mbonyi, icya Bosco Nshyuti cyabereye i Paris, Papi Clever na Dorcas n'ibindi. Ni igitaramo cya 2 ateguye, akaba yaragitumiyemo Prophet Akim na Elysee Bigira na Divin Gift.

Ati "Impamvu natumiye Élysée Bigira icya mbere ni uko ari inshuti yanjye, icya kabiri mufata nk'uwo nigiraho byinshi muri uyo murimo yatangiye kuririmba mbere yanjye kandi afite rwose umutima unyotewe gukorera Imana mu mbaraga ze zose, Hanyuma ikindi ni uko dukoranira hafi mu bitaramo bitandukanye bihimbaza Imana".

Yanavuze impamvu yatumiye Prophete Akim Mbarushimana wo muri Blessing Miracle Church. Ati "Twabaye connecté umunsi wa mbere duhura, nabonye muri we ubwenge bw’Imana no gukunda Imana n'umutima wose, ku bwa Mission Imana yamushyizemo biciye mu muhamagaro Prophetic n'umuhamagaro wa Authentique Word;

Ubutumwa bwiza bwa Yesu Christo bukwiye kubwirizwa mu mahanga yose. Ni we Mwuka Wera yohereje ngo tuzakorane mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Ijambo ry'Ibyiringiro muri iki gitaramo cyanjye."

Jado Kelly waherukaga gushyira hanze indirimbo ya Hiphop mu mezi abiri ashize ikaba yarakiriwe neza cyane n'abakunzi b'umuziki wa Gospel, avuga ko "nyuma y'indirimbo "Gutabarwa" yasohotse uyu mwaka hari indi irimo guterwa ariko ntabwo turatangaza umunsi tuzayishyira hanze, gusa si kera."

Uyu muhanzi yatangiye gukora indirimbo ze bwite mu 2016 aho yatangiriye ku ndirimbo yise "Africa Rise and Shine" yaririmbwemo n'abaririmbyi b'abahanga barahuye ubumenyi ku Nyundo, abo akaba ari Neema, Ruth Christmas Kanoheli na Peace Hoziana. Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo eshatu, ariko ntiyazisangiza abakunzi ba muzika.

Yakomeje umuziki mu mwanya muto aba afite, akora indirimbo zinyuranye zirimo "Tuza" yagaragarijemo ubuhanga buhanitse, akurikizaho "God with us" na "Yahweh" yakoranye na Gaby Kamanzi. Nyuma y'umwaka umwe yari amaze adasangiza abakunzi be igihangano gishya, kuri ubu agarukanye indirimbo y'amashusho yise "Gutabarwa".


Jado Kelly yakunzwe mu ndirimbo "Tuza", bamwe bavuga ko ari Israel Mbonyi mushya


Jado Kelly aherutse gusohora indirimbo iri mu njyana ya Hiphop 


Divin Gift usanzwe ari 'Worship Leader' muri Life Center Bruxelles ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cya Jado Kelly


Elysee Bigira wamenyekanye muri Gisubizo Ministries ategerejwe mu gitaramo cya Jado Kelly


Salle izaberamo igitaramo "Glory to Glory Live Concert" cyateguwe na Jado Kelly


Prophet Akim ni we uzagabura Ijambo ry'Imana muri "Glory to Glory Live Concert"


Umuramyi Jado Kelly yateguje igitaramo gikomeye "Glory to Glory"

REBA INDIRIMBO "GUTABARWA" JADO KELLY AHERUKA GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND