Sosiyete ya MA Africa isanzwe itegura ibitaramo mu Rwanda yagiranye ubufatanye na sosiyete y’umuziki yo mu Bubiligi izwi nka East Night, bahuza imbaraga mu bitaramo bizajya bitegurwa bikabera muri kiriya gihugu bwa mbere, ndetse bikagera no mu Mujyi wa Kigali.
Ku nshuro ya mbere ibi bitaramo bizaba ku wa 2 Ugushyingo 2024, aho bizaririmbamo abahazi batatu bo mu Burundi barimo Double Jay, B-Face ndetse na Kirikou Akili; ni mu gihe umuhanzi Mukuru ari José Chameleone wamamaye muri Uganda.
Sosiyete ya East Night imaze igihe ikorera ibitaramo mu bihugu byo mu Burayi. Mu myaka ishize yateguye ibitaramo bikomeye byaririmbyemo abarimo Ayra Star, Ruger, Dadju n’abandi bakomeye cyane ku Mugabane wa Afurika.
Habineza Olivier uri mu bashinze sosiyete ya MA Africa yabwiye InyaRwanda, ko bagiranye ubufatanye na East Night kugirango n’abahanzi bo mu Rwanda babyungukiremo, cyo kimwe n’abandi bo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Twebwe twakoranye kugirango duhuze imbaraga tujye dutegura ibitaramo hamwe. Niba ari umuhanzi wo mu Rwanda ugiye kuririmba mu Bubiligi, niba ari umuhanzi wo mu Burundi ugiye kuririmba mu Bubiligi abe afite n’undi muntu umwe bahurira ku rubyiniro bibe ibintu birenze.”
“Niba ari Kirikou Akili na B- Face bagiye kuririmbayo, hagende na Chameleone wo muri Uganda bahuze, niba ari kugirana imikoranire n’abandi bishoboke, mbese buri wese agira icyo akuramo.”
Yavuze ko batekereje ubu bufatanye ahanini biturutse mu kuba iyi sosiyete isanzwe ikorana n’abahanzi bakomeye “bityo twifuza ko igihe batumiye nka Ruger cyangwa se undi wese hari umuhanzi wo mu Rwanda nka Bruce Melodie bazajya bajyana’.
Ati
“Urumva niba bariya bahanzi bose bahuriye mu gitaramo, bivuze ko Bruce Melodie
na Ayra Star bashobora kugirana ibiganiro byanisha ku gukorana indirimbo, kuko
n’ubundi bahuriye aho hantu, rero imikoranire irashoboka cyane.”
Yavuze ko iki gitaramo cya mbere bafanyije mu gutegura kizaririmbamo Chameleone n’abandi ‘hari amahirwe menshi y’uko kizabera no muri Kigali’.
Ati “Birashoboka cyane ko kiriya gitaramo cya Chameleone na Kirikou cyazabera mu Rwanda. Kuko mu byo twavuganye harimo ko niba umuhanzi yakoreye igitaramo mu Bubiligi, bizajya bishoboka ko yagaruka n’i Kigali akahakorera. Nimba yakoreye mu Rwanda, bishoboka ko yajya no mu Bubiligi.”
Sosiyete
ya MA Africa n’iyo iherutse gufasha Riderman na Bull Dogg kumurika Album yabo ‘Icyumba
cy’amategeko’ mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali. Hari amakuru avuga ko iyi
sosiyete iri gutekereza uburyo aba baraperi bazataramira mu Bubiligi hagati ya
Gashyantare na Werurwe 2025 bamurika iyi Album.
MA
Africa yahuje imbaraga na Big Night mu gutegura ibitaramo birimo ibizaririmbamo
Chameleone
Jose
Chameleone wo muri Uganda yamamaye mu ndirimbo zirimo: Mama Mia, Mambo Bado,
Jamila, Kipepeo, Bageya, Shida za Dunia, Bayuda n’izindi
Kirikou
Akili uherutse mu Rwanda mu rugendo rwo kumenyekanisha ibikorwa bye ategerejwe
mu Bubiligi
Double
Jay, uri mu baraperi bakomeye mu Burundi agiye kongera gutaramira mu Bibiligi
Umuraperi B- Face wagiye ugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye azaririmba muri iki gitaramo kizaba tariki 2 Ugushyingo 2024
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'READY' Y'UMUHANZI KIRIKOU AKILI
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BADILISHA' YA JOSE CHAMELEONE
TANGA IGITECYEREZO