Kigali

Imvugo y'Umutoza w'Amavubi nyuma yo gutsindwa na Djibouti-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/10/2024 12:27
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Torsten Frank Spittler yatangaje ko nta gisebo kirimo gutsindwa na Djibouti dore ko Amavubi atari Brazil.



Ibi yabigarutseho nyuma y'umukino ubanza w'ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y'imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo,CHAN ya 2025,aho ikipe y'igihugu ya Djibouti yatsinzemo Amavubi igitego 1-0.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler yavuze ko umukino urangiye mu buryo bubabaje ndetse anavuga ko ibyo umutoza wa Djibouti n'ikipe ye bateguye byavuyemo.

Yagize ati " Mbere na mbere uko umukino urangiye birababaje,igice cya mbere cyacu cyari kibi mu by'ukuri. Igice cya Kabiri cyo navuga ko cyasaga naho ari cyiza. Uko bigenze ni uko, ibyo umutoza wa Djibouti n’ikipe ye bateguye biciyemo bijyanye n’uburyo batakazaga iminota bagategereza ikosa kugira ngo batsinde igitego".

Yakomeje avuga ko icyiza iki cyari igice cya mbere bityo Amavubi akaba agifite amahirwe yo gukomeza mu ijonjora rya Kabiri.

Ati" Uko niko byagenze,ntekereza ko muri rusange utari umukino mwiza ariko nk'uko mwabivuze, iki ni igice cya mbere. Uyu ntabwo ari umusaruro wanyuma ugena uko umukino urangira kandi ntekereza ko ugereranyije amakipe yombi, turacyafite amahirwwe afatika yo gukomeza. Ni igitego 1-0 rero turaza gukora cyane twitegure umukino wa Kabiri".

Torsten Frank Spittler yavuze ko abantu batagomba kumva ko wenda mu mukino wo kwishyura Amavubi azatsinda ibitego byinshi kuko umukino wose uba ukomeye.

Ati" Ntabwo ari ugutsinda ibitego 5-0 cyangwa 10-0 nk'uko abantu bamwe babivuga cyangwa babyandika. Buri mukino wose uba ukomeye cyane, ibyo nibyo twabonye uyu munsi ariko nk'uko nabivuze icyiza ni uko iki ari igice cya mbere gusa gikinwe".

Uyu mutoza yavuze ko gutsindwa na Djibouti atari igisebo dore ko Amavubi atari Brazil.

Yagize ati " Ni ikimwaro se mu by'ukuri ntabwo ari ikimwaro uko mbyumva ,gusa iyo ikipe yacu iba Brazil byari kuba ari igisebo. Ku ikipe yacu ntabwo ari igisebo,ntekereza ko ikipe yacu atari ikipe mbi kandi na Djibouti nayo ntabwo ari ikipe mbi, rero mu by'ukuri nta kimwaro kirimo gutsindwa na Djibouti".

Ikipe y’Igihugu ya Djibouti yari yakiriye Amavubi mu mukino ubanza w’ijonjora, uwo kwishyura uzakirwa n’u Rwanda ku wa Kane, tariki ya 31 Ukwakira 2024.

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND