Kigali

Ayra Starr arifuza umukunzi utunze agatubutse

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2024 15:53
0


Umuhanzikazi Ayra Starr ugezweho muri Afurika, uvuga ko atishimiye ubuzima abayemo, yavuze ko ashaka umukunzi ufite amafaranga menshi akamukura mu buzima bw'umuziki abayemo.



Umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Afrobeat muri Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi nka Ayra Starr, yatangaje ko yifuza gukundana n’umuherwe watuma atandukana burundu n’ubuzima bw’abanyamuziki.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi yeruye agakomoza ku buzima bwe bw’urukundo, akanatangaza uwo amarangamutima ye yerekezaho, kuko akunda kubibazwa kenshi ariko ntagire icyo abivugaho.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Nigeria, aho yavuze ko ubuzima bw’ubwamamare bwuzuye ibishyushya ubwonko, bikaba bitatuma akundana n’umunyamuziki.

Yagize ati: “Ubuzima bw’ubwamamare buragoye, bubamo ibishyushya umuntu umutwe, sinifuza gukundana n’umunyamuziki, ahubwo numva nakundana n’umuherwe ku buryo natandukana burundu n’umunaniro ukabije wo mu muziki.”

 Si ubwa mbere Ayra yumvikanye yinubira ubuzima bw’ubwamamare abamo, kuko aheruka gutangaza ko yiyumva nk’umuntu ushaje kubera kutabona umwanya uhagije wo kwiyitaho, kandi hari n’abantu ahura na bo bavutse mu myaka ya za 90 akabona bagifite itoto kumurusha, ari uwo mu 2002.

Uyu muhanzi yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko atishimiye ibyo arimo kunyuramo nyuma yo gushyira ahagaragara album ye ya kabiri yise The Year I turned 21 (TYIT21).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND