Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] uri kubarizwa muri Canada yatangiriye ibitaramo bye muri Ottawa, aho yeretswe urukundo rudasanzwe n'abakunzi be baherereye muri uyu mujyi ndetse n’icyumba cyari cyateguwe kiruzura.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, kikitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo. Uyu muhanzi, yasubije abakunzi be mu myaka yatambutse yifashishije indirimbo ze zakanyujijeho muri icyo gihe, birimo ‘Complete Me,’ ‘Katerina,’ ‘Akinyuma,’ ‘Katapilla’ n’izindi.
Iki gitaramo Bruce
Melodie yakoreye mu Mujyi wa Ottawa cyabimburiye ibindi ateganya gukorera mu
mijyi nka Montreal, Toronto na Vancouver.
Abatahiwe, ni ab’i
Montreal, aho uyu muhanzi azataramira ku itariki 1 Ugushyingo 2024 azataramira
i Montreal, tariki ya 2 Ugushyingo 2024 akomereze mu Mujyi wa Toronto, naho
tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver ari naho azasoreza
ibitaramo bye.
Ibi bitaramo bitangiye
kuba nyuma y’uko byari byabanje gusubikwa kubera iserukiramuco rya MTN Iwacu
Muzika ryari rimaze iminsi rizenguruka Igihugu kandi uyu ari umwe mu bahanzi
yagizemo uruhare.
Bruce Melodie yahagurutse
ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali nyuma gato y’uko ashyize akadomo ku bitaramo
bya MTN Iwacu Muzika Festival’ yari ahuriyemo na bagenzi be byasorejwe mu Karere
ka Rubavu, ku wa 19 Ukwakira 2024.
Bruce Melodie yatangiriye ibitaramo bye byo muri Canada mu mujyi wa Ottawa
Yagiranye ibihe byiza n'abafana be bahatuye
Ategerejwe mu bindi bitaramo bitatu bikomeye azasoreza muri Vancouver
TANGA IGITECYEREZO