Kigali

Bugesera FC yasize Kiyovu Sports mu ndembe naho Mukura VS yongera kwibazwaho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/10/2024 17:58
0


Ikipe ya Bugesera FC yabonye intsinzi ya mbere itsinda Kiyovu Sports ihita inayisiga mu ndembe naho Mukura VS yongera kwibazwaho inganya na Muhazi United 0-0.



Ni mu mikino ko munsi wa karindwi yakinwe kuri uyu Wa Gatandatu taliki 26 Ukwakira 2024. Umukino wabanjirije indi ni uwakinwe Saa sita n'iminota 30 kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Vision FC yari yakiriyemo Marine FC.

Uyu mukino warangiye Vision FC itsinze ibitego 4-0 birimo bitatu byatsinzwe na Twizerimana Onesme ndetse na kimwe cyatsinzwe na Omar.

Saa cyenda nabwo kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Kiyovu Sports yahise yakira Bugesera FC. Uyu mukino wagiye gukinwa aya makipe yombi ari ahantu habi anganya amanota aho buri umwe yari ifite amanota atatu.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Bugesera FC isize Kiyovu Sports mu ndembe iyitsinze ibitego 2 bya Tuyihimbaze Gilbert ku munota wa 38 na Ssentongo Ruhinda Farouk ku munota wa 9 kuri 1 cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 83 kuri penariti.

Kiyovu Sports yahise ijya kumwanya wa nyuma n'amanota 3 naho Bugesera FC ijya kumwanya wa 12 n'amanota 6.

Saa cyenda kandi hakinwaga umukino ikipe ya Gasogi United yatsinzemo Rutsiro FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Harerimana Abdel Aziz ku munota wa 47.

Undi mukino wakinwaga ni uwo ikipe ya Muhazi United yanganyijemo 0-0 na Mukura VS yaherukaga n'ubundi kunganya na Musanze FC muri shampiyona. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND