Kigali

CAF yashyize hanze umwanzuro ku kibazo cya Libya na Nigeria

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/10/2024 16:23
0


Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika,CAF yafashe umwanzuro ku kibazo cy'ikipe y'igihugu ya Libya yakiriye nabi ikipe y'igihugu ya Nigeria iheza abakinnyi bayo ku kibuga cy'indege.



Ni umwanzuro CAF yashyize hanze kuri uyu Wa Gatandatu taliki 26 Ukwakira 2024 . Ikipe y'igihugu ya Libya yahinishijwe guterwa mpaga ku mukino yagombaga kwakiramo Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco ndetse inacibwa amande y'ibihumbi 50 by'Amadorali azishyurwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Libya yafatiwe ibi bihano nyuma yo kwakira nabi abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Nigeria mbere y'uyu mukino bateweho mpaga wagombaga kuba warakinwe taliki ya 15 z'uku kwezi.  

Libya yayobeje indege y'ikipe y'iki gihugu aho kugwa i Benghazi ahazabera umukino wo kwishyura ahubwo igwa i Tripoli. Nkaho ibi bidahagije ubwo abakinnyi ba Nigeria bageraga ku kibuga cy'indege i Tripoli bafunguranweyo ndetse banamburwa ibyo kurya bari bafite na interineti ikurwaho.

Abakinnyi b'iyi kipe y'igihugu baje gufata umwanzuro wo kwanga gukina uyu mukino bafata rutemikerere basubira iwabo babiharira CAF ngo azabe ariyo ifata umwanzuro.

Nyuma yuko ikipe y'igihugu ya Libya itewe mpaga , mu itsinda D Nigeria yahise igira amanota 10 ikomeza kuba ku mwanya wa mbere aho ikurikirwa Benin ifite amanota 6,u Rwanda rukaba ku mwanya wa 3 n'amanota 5 mu gihe ikipe y'igihugu ya Libya yo iri kumwanya wa nyuma n'inota 1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND