Kigali

Juno Kizigenza yavuze ku bitaramo bye muri Canada ashobora kuzahuriramo na Ariel Wayz

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2024 10:37
0


Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gukorera ibitaramo mu gihugu cya Canada ku nshuro ye ya mbere, kandi yumvikanisha ko hari amahirwe y'uko ashobora kuzabihuriramo na Ariel Wayz bakanyujijeho mu rukundo rwagejeje ku gukorana indirimbo nka 'Away' yongereye igikundiro hagati yabo.



Kuva mu myaka ibiri Juno Kizigenza yagaragaje ko ashaka gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu mahanga, ariko bigapfa ku munota wa nyuma, ahanini bitewe no kutabonera ibyangombwa ku gihe. 

Ibitaramo bya mbere yatangaje yari yagaragaje ko azaba ari kumwe na Ariel Wayz, ariko kuri iyi nshuro ibyo aherutse gutangaza yagaragaje ko azaba ari wenyine.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Juno Kizigenza yavuze ko ubwo yatangaza ibi bitaramo ntiyahise avuga amatariki bizaberaho, ariko ko mu gihe kiri imbere abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange bazabimenyeshwa. 

Ati "Byose biri muri gahunda yo kwamamaza ibitaramo byacu. Igihe nikigera tuzabibabwira."

Yavuze ko yateguye ibi bitaramo "Ngamije guhura n'abafana banjye bataba mu Rwanda tutajya tugira amahirwe yo guhurira mu bindi bikorwa nka hano i Kigali."

Akomeza ati "Harimo no kujya kwiga ibintu bishya. Urabizi ko gutembera ni ibintu byiza uhura n'abantu bashya, wiga byinshi kuri aho hantu uba wagiye, njye nizera ko buri muntu wese duhuye hari ibyo namwigiraho, ariko nk'umuhanzi ni ukujya kubaha ibyishimo ndetse nanjye kuhagirira ibyiza, kuko nanjye iyo ndi gutaramira abantu bankunda mba nishimye."

Yavuze ko hari icyizere cy'uko ibi bitaramo azabikora mu mpera z'uyu mwaka. Abajijwe niba ibi bitaramo azabihuriramo na Ariel Wayz, Juno yavuze ko "kugeza ubu ni njye gusa ariko haracyari igihe, wabona binahindutse nawamenya."

Juno Kizigenza yavuze ko ari gukora ku mishinga y'indirimbo ze zinyuranye, ku buryo atekereza ko atazicisha irungu abakunzi be mu mpera z'uyu mwaka. 

Yavuze ko afite indirimbo nyinshi atarashyize ku isoko, kandi iyo anyujije amaso muri zo abona ko ashobora gukoramo Album cyangwa se EP nshya.


Juno Kizigenza yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Canada

 

Juno yavuze ko hari icyizere cy’uko ashobora kuzahurira muri ibi bitaramo na Ariel Wayz

Ni ku nshuro ya kabiri, Juno Kizigenza atangaje ibitaramo mu gihugu cya Canada 


Muri Kanama 2023, Juno na Ariel Wayz bari batangaje ibitaramo muri Canada ariko bisubikwa ku munota wa nyuma 

KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JUNO KIZIGENZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND