Mu mpera z'iki Cyumweru hategerejwe igitaramo gikomeye cyiswe "Umuryango Mwiza Live Concert" cyateguwe na Family Of Singers Choir [FOS] ibarizwa mu itorero rya EPR Paroisse ya Kiyovu.
Iki gitaramo cy'uburyohe gitegerejwe mu Mujyi wa Kigali, kizaba ku Cyumweru tariki ya 27/10/2024 muri Camp Kigali, kizaririmbamo Family of Singers Choir, Israel Mbonyi, True Promises Ministry na Drups Band nk'uko ubuyobozi bwa FOS bwabihamirije inyaRwanda.
Ni igitaramo Family of Singers igiye gukora ishyigikiwe n'abafatanyabikorwa barimo SKOL ibinyujije mu kinyobwa cyayo kidasmebuye cya Maltona. Kizarangwa n'umuziki w'umwimerere ariko kandi hazanagembwa 'Couple' [Umuryango] ikuze kurusha iyindi kandi ibanye neza, bityo ibere urugero rwiza indi miryango izaba ihateraniye.
Family of Singers yateguye iki gitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert", ni korali yatangiye mu 2009 ikaba yaratangijwe n'abantu 12 itangirira mu muryango wa Muzehe Pawulo. Kuri ubu iyi korali ifite ishimwe ryo kwaguka dore ko imaze kugwiza umubare w'abaririmbyi 84.
Family of Singers Choir yatangiriye umurimo muri EPR Paroisse ya Kiyovu ari naho babarizwa magingo aya. Perezida wa Family Of Singers Choir, Eugenie Mujawamariya yasobanuye ko bakora amahugurwa agamije kubaka umuryango, bagasangira ubuzima bakareba Ibituma umuryango usenyuka.
FOS Choir imaze gukora ibitaramo bitandukanye mu nyungu z'ubutumwa bwiza ndetse n'umuryango aho igitaramo cya Mbere cyabereye muri Serena Hotel, icya Kabiri kibera kuri Romantic mu gihe icya Gatatu kizabera Camp Kigali.
Family of Singers iharanira ubusugire bw'umuryango yagiye itegura amahugurwa yibanze ku bice byose by'umuryango. Mu kurushaho guha umuryango agaciro, mu mahugurwa bakora, biyambaza abantu bazwiho kugira ubumenyi buhagije mu nyigisho z'umuryango.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari ku isoko - wayasanga hamwe muri aha hakurikira: Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu, EPR Kamuhoza;
EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro. Ushobora kugura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze kuri: www.rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.
Kuri ubu itike ziragurishwa nko ku kiranguzo dore ko ushobora kugura itike ku mafaranga 5,000 Frw yonyine, ibaze unaniwe kwigomwa Pizza imwe y’i Kigali ugahomba ibyiza bizaboneshwa amaso n’abazazindukira mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali!! Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri+250787500113 cyangwa se:+250783167000.
Family of Singers igiye gukora igitaramo cyahuriranye n'isabukuru yabo y'imyaka 15
Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo cya Family of Singers Choir
True Promises izaririmba mu gitaramo 'Umuryango Mwiza Live Concert'
Drups Band y'urubyiruko rugezweho muri iyi minsi itegerejwe muri iki gitaramo
Gura hakiri kare itike yo kwinjira mu gitaramo 'Umuryango Mwiza Live Concert'
TANGA IGITECYEREZO