Umuhanzikazi Celine Uwase uzwi mu ndirimbo "Umugambi" yongeye gukora mu nganzo yibutsa abantu kugarukira Imana bakava mu nzira y'irimbukiro. Ni mu ndirimbo y'amashusho "Garukira Aho" yatunganyijwe na Eliel Filmz, ikaba yakiranywe urugwiro n'abakunzi b'umuziki wa Gospel.
Celine Uwase ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, akora umuziki agamije guhimbaza Imana no kuvuga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo. Amaze gukora indirimbo esheshatu ari zo "Hana", "Igitonyanga", "Umugambi", "Inzira", "Ubwami Bwawe" na "Garukira Aho" yashyize hanze mu masaha macye ashize.
Mu ndirimbo ye nshya "Garukira Aho", aterura agira ati "Dore inka imenya sebuja, indogobe ikamenya urugo rwa sebuja, ariko umwana w'umuntu we ariyobagije, ntagishaka kumvira uwamuremye. Garukira aho, garukira aho, ugarukire Imana. Iracyagutegeye ibiganza, iravuga iti 'mwana wanjye nkunda garukira aho, ugarukire Imana' ".
Mu kiganiro na inyaRwanda, Celine Uwase yavuze ko yandika iyi ndirimbo yashingiye muri Yesaya 1:3 nuko abihuza n'ubuzima bwa buri musi yibutsa ko "Imana ishaka ko twayigarukira tukava mu nzira y'irimbukiro tukagarukira Imana yaturemye. Kandi nibutsa ko satani adutegera mu byo dukunda kugira ngo tutamenya amayeri ye yo kuturimbuza."
Ni indirimbo yishimiwe cyane dore ko abagera hafi ku 100 bamaze kugaragaza ko yabaryoheye cyane. Umuramyi Vumiliya yanditse kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo ati "Komereza aho muvandimwe nkunda. Ni nziza pe!, Imana igukomeze, ndagukunda". Sanze Eleda ati "Ohhhhh Imana yacu ni inyambabazi ni ukuri tugarukire Imana yacu".
Celine Uwase akunzwe cyane mu ndirimbo "Umugambi" y'ubutumwa bubwira abantu ko Imana yabaremye ifite umugambi, bityo bakaba badakwiye kwiganyira. Ati "Ese ko yaduhaye umwana wayo ikunda, izabuzwa n'iki kumuduhana n'ibindi!. Mwana w'umuntu reka kwiganyira, Imana yakuremye igufiteho umugambi".
Mu myaka hafi 5 amaze mu muziki usingiza Imana, uyu mukobwa wo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, avuga ko ikintu kimushimisha ni urwego umuziki ugezeho aho umuhanzi ategura igitaramo kikitabirwa n'abantu benshi cyane. Ati "Binyereka ko hari icyo Imana iri gukora ku muziki nyarwanda."
Celine Uwase ni umuhanzikazi w'umuhanga dore ko yanabiherewe igihembo ku rwego rw'igihugu mu irushanwa rya Ndi Umunyarwanda mu cyiciro cyo kuririmba n’imivugo ryabaye mu mwaka wa 2023. Ni amarushanwa ngarukamwaka yateguwe ku bufatanye bw'inzego nkuru za Leta n'Imiryango ikomeye.
Ayo marushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Minisiteri y’Ubumwe bw‘Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, umuryango Rosa Luxemburg Foundation, Unity Club n’abandi.
Icyo gihe Celine Uwase wari wahize abanyeshuri bose bo mu Ntara y’Iburengerazuba avukamo ndetse akaba ari na ho yasoreje Kaminuza muri ULK - Gisenyi, yabashije kwegukana umwanya wa kane ku rwego rw’igihugu abicyesha indirimbo yihariye yahimbiye iri rushanwa. Yahawe igikombe giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga.
Celine Uwase yashyize hanze indirimbo nshya yise "Garukira Aho"
Celine Uwase yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Umugambi"
Celine Uwase abarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi
Celine Uwase yibukije abantu kugarukira Imana bakava mu nzira y'irimbukiro
Celine Uwase (uwa kabiri uhereye iburyo) ubwo yahabwaga ishimwe nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda
REBA INDIRIMBO NSHYA "GARUKIRA AHO" YA CELINE UWASE
TANGA IGITECYEREZO