RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku Basenateri bongeye gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/10/2024 16:07
0


Inteko Rusange ya Sena yahisemo Abasenateri babiri bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP), itora Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pelagie.



Abasenateri batoye Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie ngo bahagararire u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, ihuriyemo ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe.

Aba basenateri bombi biyemeje guharanira iterambere n’imibereho myiza y’Afurika mu guhangana n’ubushomeri, ubukene ndetse n'umutekano muke, bikaba biri no mu mpamvu Abanyafurika benshi bafata ingendo za hato na hato zerekeza mu bihugu by’i Burayi, aho n’ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga nyamara bo batekereza kuhabonera imibereho myiza.


Senateri Bideri John Bonds yavuze ko nk’umuntu wari usanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika bitazamugora gukomeza kuzuza inshingano zo guhagararira u Rwanda.

Yagize ati “Nyobora na komisiyo y’ubucuruzi, gasutamo abinjira n’abasohoka y’iyi nteko ishinga amategeko [PAP]. Ibyo akenshi bimpa amahirwe nk’umuyobozi kuri urwo rwego kugira ngo turebe gahunda y’ibintu bizaganirwaho nkareba ingingo zishobora kuba zabangamira cyangwa se ingingo tubona zitari mu nyungu z’igihugu cyacu nkaba nazitangaho ibitekerezo.”

Senateri Uwera Pélagie na we wari umaze imyaka itanu muri PAP yinjiyemo ku ya 13 ugushyingo 2019, yagaragaje ko bayoborwa n’icyerekezo cya Perezida Kagame wifuza ko Afurika yigira kandi ikaba imwe ku buryo imibereho y’abayituye irushaho gutera imbere.

Ati: “Kuba umwe mu bagize iyi nteko twabibonyemo amahirwe menshi, byatumye tubashaka gutsura umubano n’izindi nteko zishinga amategeko, muri 275 bayigize urugero rwa hafi ni uko ku mbuga duhuriraho hari abatubaza uko bashobora kuzana abana babo kwiga hano mu Rwanda bikadutera ishema kubasubiza no kubasobanurira tukaba tubona rero tuzarushaho kubyongera dufatanyije.”

Yakomeje avuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gutanga ibitekerezo bigaragariza Abanyafurika amahirwe ahari, ariko cyane cyane buri gihugu kugira ngo abenegihugu n’abatuye Afurika bareke gukomeza gushakira ubuzima mu bihugu bituma bashyira ubuzima bwabo mu kaga ahubwo cyane cyane urubyiruko babyaze umusaruro amahirwe ari mu bihugu byabo.

Senateri Uwera yagaragaje ko azashyira imbere ibirimo gusaba ibihugu bya Afurika gufungura imipaka kugira ngo imigenderanire irusheho kwiyongera kuko bizatuma ubukungu n’imibereho myiza birushaho gutera imbere.


Senateri Uwera wabonye izuba mu 1974, yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2019, aba indorerezi ya Commonwealth mu matora rusange ya Botswana na Sierra Leone. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu masomo y’iterambere, akagira n’indi mpamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imibereho y’abantu yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Aba basenateri batowe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 biyongereye ku badepite batatu batowe, ari bo Depite Bitunguramye Diogene, Depite Wibabara Jennifer na Depite Tumukunde Aimée Marie Ange, bose bakaba batanu bazahagararira u Rwanda muri iyi Nteko.

PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego Icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.

Buri gihugu gihagararirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu.

PAP igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.

Ku ruhande rw’u Rwanda ruhagararirwa n’Abadepite batatu n’Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n’igihe iy’inteko ishinga amategeko yabatoye irangiriye.


Sena yatoye Abasenateri babiri bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND