RFL
Kigali

Byiringiro Lague yahakanye ibyo kugirana ibibazo n'umutoza w'Amavubi anavuga ibihe atazibagirwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/10/2024 16:39
0


Umukinnyi w'Umunyarwanda, Byiringiro Lague ukinira ikipe ya Sandvkens IF yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden yahakanye ibyo kugirana ibibazo n'umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler anavuga ibitego 2 yatsinze atazigera yibagirwa mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru.



Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na shene ya YouTube ya Jako Media TV Show ku birebana n'ubuzima bwe bw'umupira w'amaguru. Byiringiro yabajijwe umukinnyi akunda avuga ko ari Lionel Messi naho uwo aba yifuza gukina nawe avuga ko ari Jack Grealish ukinira Manchester City.

Uyu mukinnyi ukina mu ruhande asatira yagiriye inama abakiri bato bafite impano yo gukina umupira w'amaguru ko bakwiye kujya bubaha ababyeyi babo, bakiga ndetse bakanakina babishyizeho umuhate.

Yagize ati "Inama nshobora kubaha ni ukubaha no kumva ibyo ababyeyi babo bababwira kuko buriya nanjye ntabeshye narananiranye mu bintu bijyanye n’ishuri nkashyira imbaraga cyane mu bintu bijyanye no gukina umupira w’amaguru ariko nyine gukina umupira w’amaguru nta mashuri ntabwo ari byiza.

Yego wenda Imana ishobora kubigufashamo bikagenda neza ariko icyiza ni ugukina umupira w’amaguru waranize, ni ibintu byiza kuko hari igihe no gukina bishobora kwanga ugatabarwa no kwiga.

Ikindi nababwira ni ukwiga gusenga Imana no kumva icyo ababyeyi babo basaba. Ikindi niba banakunda umupira w’amaguru bawukunde bareke ibyo kuvuga ngo ngiye gukora ibingibi kubera mushuti wanjye abikora, oya bashyiremo umuhate".

Byiringiro Lague yavuze ko agitangira gukinira APR FC ari bwo yatangiye kumva ko ibintu byose bishoboka dore ko mbere akiri muto yumvuga ko n'iyo yayigeramo gusa ntakine byaba bihagije.

Ati: ”Nkitangira gukinira APR FC bakinzamura ni bwo nahise numva ko bishoboka kuko nkiri umwana ndabyibuka naravugaga ngo Imana imfashije ikangeza nko muri APR FC n'iyo nazajya nicara nkaba nicarana n’abakinnyi gusa ntakina byaba bibaye. Nuko nategerezaga nkaba numva bihagije ariko nyine iyo ugezeyeyo uhita ushaka gukina ugashaka umwanya".

Yavuze ko impamvu atagihamagarwa mu ikipe y'Igihugu ari ukubera ko hari icyo umutoza atamubonyemo. Ati: "Ku giti cyanjye numva wenda hari ikintu umutoza atambonyemo abona ku bandi wenda dukina ku mwanya umwe, birashoboka ko ariyo mpamvu kuko nta yindi mpamvu. 

Mu bakinnyi 5 dukina wenda dukina ku mwanya umwe wenda hari babiri yabonye bafite ibyo yifuza kurusha ibyo njyewe narimfite".

Byiringiro Lague yavuze ko abakinnyi bo mu Amavubi nta kibazo afitanye nabo ndetse anavuga ko n'umutoza nta kibazo afitanye nawe dore ko n'amakosa yari yanakoze ku mukino na Madagascar yayasabiye imbabazi kandi akababarirwa.

Ati: "Ku ruhande rw’abakinnyi niba hari abantu ba mbere tuba tubanye neza iyo turi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ni bo. Ndi umuntu uzi kubana neza, mbatera inkuru nabo barankunda nyine bitewe n’ukuntu mba mbatera inkuru. 

Ku ruhande rw’abatoza rero nta kibazo mfitanye nabo usibye wenda ikibazo cyabaye turi gukina Madagascar aho bankuye mu kibuga nkakubita agacupa hasi, narabikoze ni amakosa iyo umuntu arakaye nyine akora amakosa ariko byararangiye nsaba umutoza imbabazi aranambabarira kuko ubu turanavugana nta kibazo dufitanye."

Byiringiro yavuze ko ibitego atazibagirwa yatsinze mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru ari igitego yatsinze ubwo Amavubi yakinaga na Mozambique n’igitego yatsinze ubwo APR FC yakinaga na RS Berkane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND