Umukinnyi w'ikinamico, filime n'urwenya, Ntarindwa Diogène wamamaye nka 'Atome' yatangaje ko igihe kimwe yigeze kumva ijwi ry'Imana rimuyobora aho yahuriye n'umuntu wamufashije gukabya inzozi zagejeje ku ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'umukino wamamaye uzwi nka “Carte d'identité.”
'Atome' ari mu bakinnyi Mpuzamahanga
ba filime u Rwanda rufite. Hari zimwe mu zo yagaragayemo ziri ku mbuga zirimo
nka Netflix n'ahandi. Yandika kandi ikinamico, filime n'ibindi.
Ubwo yari mu biganiro bishamikiye ku
ivugabutumwa bizwi nka 'Identity' byabereye muri Women Foundation Ministries,
'Atome' yumvikanishije ko ari umuhamya w'uko 'Yesu avuga'.
Ashingira ku kuba umukino we wa mbere
witwa “Carte d'identité” yakoze ubwo yari avuye mu mashuri mu Bubiligi, wakozwe
mu buryo atatekerezaga, abona abantu benshi bamushyigikiye abasha kugera ku
nzozi ze.
Uyu mukino amaze kuwugeza mu bihugu byinshi, ndetse umaze gushyirwa mu ndimi nyinshi. Wumvikana kandi cyane muri Radio zo mu Budage. Ati "Simbivugiye kwirata, ariko ni ukugira ngo mwumve aho Yesu ageza uwo yagize aho ashyira kandi akabisobanukirwa."
Mbere y'uko akora uyu mukino, yasanze
ari byiza kuzifashisha umwalimu wamwigishije mu Bubiligi. Yamenye ko uriya mwarimu
azajya kwigisha ahandi, hanyuma ahitamo gushaka amafaranga angana n'amayero
1500 kugirango azabashe kwinjira muri iryo shuri.
Ntabwo yari agiye kwiga
nk'umunyeshuri, ahubwo yashakaga ko azabona umwanya wo guhura n'uriya mwalimu
hanyuma akamubwira iby'umushinga we.
Ati "Igihe rero twahuye namaze kwishyura amadorali 1500, yarambwiye ngo uwo mushinga ndawushaka nzawutera inkunga. Mba mbonye icyo nashakaga, iyo ni inzira Yesu aguha kuko uri ahantu agushaka."
Ariko kandi anibuka ko ikorwa ry’undi
mukino yakiniye mu Rwanda, habaye ah’Imana, kuko yari amaze igihe abitekerezaho
ariko atarabasha kubona neza inzira ikwiye.
Ubwo yari ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali yumvise ijwi ry'Imana rimubwira kudafatira ikawa kuri Sawa City i Rebero, ahubwo akajya kuri Bourbon Coffee- Nyarutarama.
Avuga ko akimara kwinjira
yahuye n'umuntu wamubajije ku mushinga we yatekerezaga kuzana mu Rwanda aho ugeze,
maze amusobanurira ko atarabasha kubona uzamufasha kubaka studio.
Ati "Namubwiye ko twahuye
n'ikibazo cya Studio dukiniramo. Uwo muntu ni we wampaye izina rya Kompanyi yaje
gukora iyo studio."
Yavuze ko kumvira Imana ari byo
byatumye abasha kujya Nyarutarama ahura n'uriya muntu wamurangiye kompanyi yamufashije
kubaka studio yakiniyemo umukino yashakaga. Avuga ati "Yesu dukorera
aravuga ntaho atakugeza."
Itegurwa ry’umukino we 'Carte d'Identite'
Atome ni umwe mu
banyeshuri bize imyaka ine ku Conservatoire royal
de Liège mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubilgi, ari naho yabatirijwe ku wa 28
Gicurasi 2005.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda,
Atome yasobanuye ko imyaka ine yamaze yiga muri ririya shuri yabihuje no
kwandika umukino we ‘Carte d’identite’ kandi muri we yumvaga ijwi rimubwira ko
uriya mwalimu ariwe uzamufasha kuwutuganya
Bitewe n’uko atabashije kubona umwanya wo kuganira byihariye n’umwalimu we, yahisemo kumukurikira aho yari agiye kwigisha mu wundi Mujyi.
Ati “Naragiye ndiyandikisha muri iryo shuri yari
agiye kwigishamo amasomo ya Production, ariko urebye njyewe nari mbizi ko
ntagiye kwiga ‘Production’ ngo mbisozemo, kuko numvaga ngiye guhura n’umuntu
uzambera Producer, nabyiyumvagamo ko ariwe.”
Yasobanuye ko yize mu gihe cy’ibyumweru
bibiri. Kandi avuga ko uriya mukino yajyaga awukia ku ishuri ukamara iminota 35’,
abwira mwalimu ko akeneye ko amufasha nibura umukino ugakorwa ukagera ku gihe
cyo gukinwa mu gihe cy’isaha 1 n’iminota 30’.
Ati “Ibyo nabivugiye mu ishuri, ahita
anjyana hanze ku ruhande turaganira ambwira ko yishimiye uyu mukino kandi ko
ari Producer ati uzaze tubiganireho ahubwo nzaguhuze n’abandi ba Producer.”
Atome yauze ko bitewe n’uko atakomeje
amasomo ye muri ririya shuri, yabandikiye abasaba ko bamusubiza amafaranga
kubera ko ‘nagaragaje ko ntabashije gukomeza amasomo ariko njye nari mbizi ko n’ubundi
ntazasoza’.
Uyu munyarwenya yavuze ko uriya
mukino ari wo wamufunguriye amarembo no mu Rwanda. Ati “Kuko naje mu Rwanda
ndawukina, hanyuma abawubonye aba aribo bansaba kuza gukina birimo bya ‘Gasumuni
Gasuzuguro’, bati niba udusetsa mu bisharira, wadusetsa no mu bindi. Niko byaje
kugenda.”
Atome yatangaje ko kumvira ijwi ry’Imana
byamufashije kugera kuri Producer wamufashije gukora umukino ‘Carte d'Identite'
Atome yavuze ko n’umukino yakiniye i
Kigali ari Imana yamuhuje n’umuntu wamufashije kubona umwubakira ‘Studio’
Atome yagaragaje ko Imana ikora igihe
cyose uyizeye, kandi ukayumvira mu nziza zose
Umukino ‘Carte d’Identite’ wa Atome
ugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Apôtre Mignonne usanzwe ari Umushumba
Mukuru wa 'Noble Family Church' akaba n'Umuyobozi wa 'Women Foundation
Ministries' yahuje abantu banyuranye bafite ibyo bakora barimo Atome mu biganiro
ku ivugabutumwa byiswe ‘My Identity’
TANGA IGITECYEREZO