RFL
Kigali

Khadja Nin wamamaye muri 'Sambolera' yongeye kugenderera u Rwanda; ni ibiki bimugenza?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2024 10:17
0


Umuhanzikazi wo mu gihugu cy’u Burundi, Khadja Nin wagize ibihe byiza binyuze mu ndirimbo ye y’ibihe byose yise 'Sambolera Mayi Son', yongeye kugenderera u Rwanda, aho yabafashije no kwitabira irushanwa rya ‘Mountain Gorilla Rally’.



Mu mafoto yashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, agaragaza uyu mubyeyi ashyikiriza ibihembo Kalimpinya Queen ndetse na Sandrine Isheja Butera.

Iri siganwa ry’imodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024" ryari rimaze iminsi itatu riba, ryasojwe ryegukanwe n’umunya-Kenya Karan Patel. Uyu mugabo ni nawe wasoje ku mwanya wa mbere, ndetse benshi bamuhaga amahirwe yo kuryegukana. Ni ubwa mbere uyu mugabo atwaye iri rushanwa.

Ni mu gihe Queen Kalimpinya na Sandrine Isheja bahawe ibihembo nka ‘Pilote’ na ‘Co-Pilote’ b’abanyarwandakazi bitwaye neza muri iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iri rushanwa ryabaye kuva ku wa 18 kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2024. Ribera mu bice bya Nemba, Ruhuha na Kamabuye. Umunyarwanda waje hafi muri iri rushanwa ni Kanangire Christian, wabaye uwa Kane ku rutonde rusange.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Khadja Nin yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’uburyo u Rwanda ari igihugu giha agaciro umugore. Yavuze ati “U Rwanda ni igihugu, aho abagore ari abami.”

Kalimpinya Queen yavuze ko byari iby’agaciro n’icyubahiro kuba yabashije guhura na Khadja Nin. Yamusobanuye nk’umuntu w’umutima mwiza utuma buri wese amwiyumvamo. Uyu mukobwa yashimangiye ko koko “abagore mu Rwanda ari abami n’abamikazi.”

Khadja Nin yagaragaje kandi ko yishimiye intera Sandrine Isheja Butera na Kalimpinya Queen babashije kugeraho muri iri rushanwa yitabiriye. Uyu mugore yagendereye u Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse mu 2023 yitabiriye Inama ya FIFA ndetse n’irushanwa rya Tour du Rwanda.

InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko Khadja Nin amaze igihe aza mu Rwanda ahanini bitewe nuko yatangiye umushinga wo kubakisha inzu ye mu Rwanda. Ndetse afite ibikorwa by’ubuhanzi afatanyamo n’abandi bituma agenderera u Rwanda.


Khadja Nin wamamaye mu ndirimbo ‘Sambolera’ yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’uburyo u Rwanda rushyigikira abagore


Khadja Nin ashyikiriza igikombe Kalimpinya Queen wabaye umukinnyi mwiza mu bagore (Pilote) muri iri rushanwa

Khadja Nin [Uri hagati] ari kumwe na Sandrine Isheja Butera wahembwe nk’umugore mwiza ufasha utwaye imodoka (Co-Pilote), ndetse na Kalimpinya Queen



Kalimpinya Queen yatangaje ko yashimishijwe no kuba umubyeyi we (Uri hagati) yamushyigikiye muri iri rushanwa ryo gusiganwa ku modoka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘SAMBOLERA MAYI SON’ YA KHADJA NIN

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND