Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr.Tedros Adhanom Ghebreyesus uri mu Rwanda, yashimye ingamba za Leta y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.
Ibi, yabitangaje kuri uyu
wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisiteri
y’Ubuzima, ku birimo gukorwa mu guhangana n'iki cyorezo.
Nyuma y'ibi
biganiro, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko igabanuka ry'iki
cyorezo rigaragara, ari intambwe ifatika n’umusaruro w’ingamba zashyizweho.
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus asobanura ko we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana biyemeje ko iki cyorezo kirangira vuba hashoboka,anizeza ubufatanye n’inkunga by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu guhangana n'iki cyorezo.
Dr.Tedros ari kumwe kandi
na Dr.Nsanzimana basuye ikigo, Baho ahavurirwa abanduye iki cyorezo, avuga ko
yashimishijwe n'ubunyamwuga yasanganye abaganga bahakorera, harimo n'uburyo
bafashije bagenzi babo bahuye nacyo.
Yabashimiye kandi uburyo
bakomeje kwihangana mu guhangana n'iki cyorezo, abizeza ubufasha bwa OMS mu
gukomeza kugihashya kugira ngo kirandurwe burundu.
Uyu muyobozi kandi, yanasuye
ahari kubakwa Uruganda rwa BioNTech Africa, ruzajya rukora inkingo n'imiti mu
cyanya cyahariwe inganda, i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Ni uruganda ruzifashisha
ikoranabuhaga rya mRNA, rukaba rwitezweho gufasha Afurika kubaka ubushobozi bwo
kwihaza mu nkingo no gukomeza kwagura Ibikorwaremezo byo mu rwego rw'ubuvuzi.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu, igaragaza ko nta muntu wanduye Icyorezo cya Marburg mu
bipimo 103 byafashwe, naho abamaze guhabwa urukingo biyongereyeho 38 mu gihe
abarwayi batatu ari bo bakirimo kuvurwa.
Umuyobozi mukuru wa OMS yashimye intambwe u Rwanda rukomeje guhangana n'Icyorezo cya Marburg
Yasuye uruganda ruzajya rukora inkingo n'imiti ruherereye i Masoro
TANGA IGITECYEREZO