RFL
Kigali

Amavubi yashyize hanze abakinnyi azifashisha mu gushaka itike ya CHAN 2024 batarimo Seif na Muhadjiri

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/10/2024 9:55
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi b'agateganyo izifashisha mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) ikina na Djibouti.



Ni urutonde yashyize hanze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2024. Abo bakinnyi 28 ni abanyezamu;Adolphe Hakizimana,Gad Muhawenaho,Patience Niyongira na Fils Habineza.

Ba myugariro ni;Fitina Ombolenga, Gilbert Byiringiro, Christian Ishimwe,Claude Niyomugabo, Clement Niyigena, Yunusu Nshimiyimana,Jean Hirwa na Ndayishimiye Thierry.

Abakina mu kibuga hagati ni;Kevin Muhire,Didier Ndayishimiye,Bosco Ruboneka,Simeon Iradukunda,Pacifique Iradukunda na Fabio Ndikumana.

Abasatira ni; Ramadhan Niyibizi,Arsene Tuyisenge, Olivier Dushimimana, Gilbert Mugisha,Hadji Iraguha,Kabanda Serge,Iyabivuze Osee na Mbonyumwami Taiba.

Kuri uru rutonde ntabwo hagaragayeho abakinnyi byari byitezwe bahamagarwa barimo Niyonzima Olivier Seif wa Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri ndetse na Mugisha Didier ba Police FC.

Ku munsi w'ejo ku wa Mbere nibwo aba bakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero bategura iyi mikino y'ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izakirwa na Djibouti tariki ya 27 Ukwakira muri Stade Amahoro naho umukino wo kwishyura igakinwa tariki ya 31 Ukwakira nabwo muri Stade Amahoro.


Abakinnyi b'agateganyo Amavubi azifashisha mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe ya CHAN 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND