Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yandikanye ishimwe ashima Perezida Paul Kagame wamuhaye imbabazi nyuma y’umwaka n’amezi icyenda byari bishize atawe muri yombi.
Nyuma yo kwemezwa n'Inama
y'Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Ukwakira 2024, kandi hakurikijwe ingingo ya
228 y'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha, abantu 32 bari
barakatiwe igihano cy'igifungo kubera ibyaha binyuranye bahawe imbabazi n'iteka
rya Perezida.
Ni nyuma yo gusuzuma inyandiko zabo
zisaba imbabazi. Muri bo harimo abari barakatiwe ari abana ndetse n'abagore
bakatiwe kubera icyaha cyo gukuramo inda.
Inama y'Abaminisitiri kandi yanemeje
iteka rya Minisitiri ryo gufungura by'agateganyo abantu 2017, hashingiwe ku
gihe bamaze mu magororero, harimo 16 bari abasirikare mu Ngabo z'u Rwanda igihe
bakatirwaga.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama
y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni ryo
ryemeje ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko
mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.
Mu bahawe imbabazi harimo Bamporiki
Edouard na Gasana Emmanuel, bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamywa ibyaha
bitandukanye.
Bamporiki Edouard yakatiwe igifungo
cy’imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa kwakira
indonke n’icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa,
Bamporiki yashimye Umukuru w’Igihugu wamuhaye imbabazi, kandi yumvikanisha ko
yiteguye gukomeza gukorera Igihugu.
Yavuze ati “Zireze. Urugemwe
rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye
awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva
nk'Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere
bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.”
Abandi bahawe imbabazi barimo
Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza
imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority); Rwakunda Christian wahoze ari
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Umunyemari Rusizana
Aloys.
Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa birimo:
kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha
bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu
gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u
Rwanda
Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi
na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera
gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe
ibyo yategetswe.
Harimo kandi kwitaba Umushinjacyaha
ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu
kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze;
No gusaba Minisitiri ufite ubutabera
mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.
Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa
uwazihawe bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza
rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.
Edouard Bamporiki wahoze ari
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimye imbabazi
yahawe na Perezida Kagame
TANGA IGITECYEREZO