RFL
Kigali

Juventus yemeje gutandukana na Paul Pogba

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/10/2024 8:54
0


Umuyobozi w'ikipe ya Juventus,Cristiano Giuntoli yemeje ko ibyabo n'umukinnyi wayo ,Paul Pogba byarangiye bijyanye n'uko bashoye imbaraga zabo mu bandi bakinnyi kandi ikipe ikaba yazuye.



Mu ntangiriro z'uku kwezi ni bwo Paul Pogba ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe kubera gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone" biva ku myaka ine bijya ku mezi 18.

Byari nyuma y'uko uyu mukinnyi yari yajuriye mu Rukiko rwa Siporo (CAS) kuri iki cyemezo cyari cyaramufatiwe aho yavugaga ko atigeze akoresha imiti yongera imbaraga.

Biteganyijwe ko uyu Paul Pogba ugifite amasezerano mu ikipe ya Juventus azamugeza muri 2026 azasubira mu kibuga mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha gusa umuyobozi w'iyi kipe yo mu Butaliyani yatangaje ko ibyabo nawe byarangiye dore ko mu mwaka ushize bahatiwe gushora imari mu bandi bakinnyi batandukanye.

Ni ibyo yatangaje ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu ubwo yaganiraga na DAZN mbere y'uyu mukino bari bagiye gukinamo na Lazio muri shampiyona. 

Cristiano Giuntoli yagize ati " Uruhande rwacu rurasobanutse. Paul Pogba yabaye umukinnyi ukomeye, amaze igihe kinini hanze kandi umwaka ushize twahatiwe gushora imari mu bandi bakinnyi. Ubu rero uko ikipe imeze iruzuye."

Ibi uyu miyobozi yabitangaje mu gihe umukinnyi we aheruka gutangaza ko yumva ashaka gukomeza gukinira ikipe ya Juventus.

Paul Pogba w'imyaka 31 yasubiye muri Juventus mu 2022 avuye muri Manchester United gusa kuva yagerayo yakunze kurangwa n'ibibazo by'imvune.

Aheruka kuyikinira umukino mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize ku mukino bari bakinnyemo na Empoli nabwo yari yinjiyemo asimbuye.


Umuyobozi wa Juventus yemeje ko batazakomezanya na Paul Pogba dore ko mu mwaka ushize bashoye imari mu bandi bakinnyi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND