RFL
Kigali

Se wa Liam Payne yasuye Hoteli umuhungu we yahanutsemo muri Argentine

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/10/2024 10:00
0


Nyuma y'uko umuhanzi Liam Payne wamamaye muri 'One Direction' apfuye ahanutse ku ri etage ya gatatu ya hoteli yararimo, ubu Se umubyara yafashe indege imuvana mu Bwongereza imwerekeza muri Argentine aho umuhungu we yaguye.



Ku wa Gatandatu w'iki cyumweru nibwo Geoff Payne ubyara umuhanzi Liam Payne yagiye gusura aho umuhungu we yapfiriye. Ubwo yageraga muri Argentine uyu musaza yakurikiwe n’igikundi cy’abafotozi cyane yerekeza kuri hoteli umuhungu we yapfiriyemo.

Ubwo yavaga muri hoteli yari acumbitsemo yerekeza mu ya Casa Sur hotel umuhungu we yapfiriyemo byanyuzwaga kuri televiziyo imbona nkubone, nubwo umuryango we wari wasabye ko habaho kubaha ubuzima bwite bwawo muri ibi bihe barimo bikomeye.

Uyu musaza kandi yasuye hanze ya Casa Sur hotel, aho abafana b’umuhungu we bagiye bandika ubutumwa bamusezera, ashimira abari bahateraniye.

Ubwo yahageraga abafana bitambitse abanyamakuru bamwe bavuga ko bashakaga ko abona umwanya uhagije wo kureba ubutumwa bandikiye umwana we.

Geoff Payne yanasuye ibitaro Liam Payne aruhukiyemo, mu gihe yateguraga uko umurambo we wajyanwa mu Bwongereza ku ivuko. Ntabwo igihe Liam azajyanwa mu Bwongereza cyari cyatangazwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 kandi abafana bari bateraniye mu Murwa wa Wolverhampton mu Bwongereza aho Liam akomoka, bari kumwunamira.

Liam Payne yapfiriye muri Argentine ari mu biruhuko, ndetse ubuyobozi bwa Hoteli bwatangaje ko ibyasanzwe mu cyumba cyayo, byasanzwemo ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

Uyu muhanzi witabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2024, yapfuye azize ihungabana ry’uburyo butandukanye; ndetse n’ibikomere byo kuviramo imbere n’iby’inyuma yagize ubwo yahanukaga kuri hoteli yari arimo.

Bivugwa ko icyatumye ahita ava mu mubiri ari ibikomere yagize ku mutwe. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza hifashishijwe abatangabuhamya batanu bagerageje gufasha uyu musore mu masaha ye ya nyuma, ariko bikaza kuba iby’ubusa.

Uyu musore yapfuye nyuma y’igihe kinini ahanganye no kuganzwa no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse yajyanywe mu kigo gifasha ababaswe nabyo ariko biba iby’ubusa. Liam Payne yapfuye afite imyaka 31 y'amavuko asize umwana w'umuhungu w'imyaka 7 witwa Bear Payne.

Se wa Liam Payne yasuye aho umuhungu we yapfiriye ahanutse kuri hoteli

Geoff Payne yazamuye ikiganza asuhuza abafana b'umuhungu we bari baje kwifatanya nawe

Yirinze kuganira n'itangazamakuru ndetse ntiyatangaje igihe umuhungu we bazamushyingura

Liam Payne wakunzwe muri 'One Direction' yitabye Imana ahanutse kuri etage ya 3 ya hoteli yarimo muri Argentine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND