Kigali

Umuryango Mwiza Live Concert: Menya aho wagurira itike y’igitaramo Family of Singers yatumiyemo Israel Mbonyi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/10/2024 21:37
0


Abantu batandukanye bakomeje kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live concert" Session 2, cyateguwe na Family of Singers Choir ibarizwa mu itorero rya EPR Kiyovu.



Iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL binyuze muri Maltona, kizaba kuwa 27/10/2024 muri Camp Kigali aho guhera saa 14h00 abakunzi b’iyi korali bazafashwa bikomeye n’indirimbo za Family of Singers Choir ikunzwe mu ndirimbo nka "Nzamusingiza", "Mwuka Wera", "Ntabwo nkwiye kujya niganyira", "Itwitaho", "Ikidendezi", "Adonai" n’izindi.

Mu rwego rwo kugaburira abakunzi ba Gospel indyo yuzuye kandi yujuje ubuziranenge, Family of Singers yatumiye umuramyi mpuzamahanga Israel Mbonyi umuntu atatinya kwita kibonumwe dore ko atakigaragara cyane ku butaka bwa Kigali bitewe n’ibitaramo mpuzamahanga akomeje kwitabira.

Mu gihe benshi bakomeje gushidikanya ko uyu muhanzi yaba ahari cyangwa adahari, amakuru adashidikanywa ni uko azaba ahari ndetse akaba yarabitangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram kandi akomeje gutumira abantu.

Abakunzi b'umuziki wa Gospel baherutse gutangariza Paradise ko bafite impungenge z'uko Camp Kigali yazaba ntoya, hakaba hibazwa icyo abategura iki gitaramo 'Umuryango Mwiza Live Concert' bazakora igihe cyose ihema rya Camp Kigali rizaba ritoya.

Israel Mbonyi uherutse gusohora indirimbo yise "Kaa Mami" kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga 1,300,000 mu minsi micye, byitezwe ko azaririmba indirimbo zirimo "Nina Siri", "Nitaamini", "Sikiliza", "Malengo ya Mungu", "Baho", "Yaratwimanye", "Icyambu", "Hari ubuzima", n'izindi.

Umuyobozi wa Korali Family of Singers, Mujawamariya Eugénie, yavuze ko muri iki gitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert", Korali Family of Singers izaba yizihiza imyaka 15 imaze itangiye umurimo kandi ikaba ikomeje intego yatangiranye yo ‘Guharanira ubusugire bw’umuryango’ wo shingiro ry’Itorero ndetse n’Igihugu.

Ati “Izina Family of Singers rero rikomoka kuri iyo ntego. Iyo witegereje abaririmbyi bayigize bagizwe n’ingeri zose zigize umuryango: abakuze, ibikwerere, urubyiruko n’abana bacu nta ndirimbo baba batazi. Dushishikariza kandi abashakanye gukorana uwo murimo mwiza. Family of Singers igira n’ibindi bikorwa byiza bishishikariza abagize umuryango kubana neza".

Yabwiye inyaRwanda ko batumiye Israel Mbonyi kuko bakunda indirimbo ze kandi bakaba bamufata nk'umurikiwe n'Imana. Ati "Tumufata nk'uwamurikiwe n'Imana ngo ayamamaze binyuze mu ndirimbo, asenga, yicishije bugufi ndetse tumubona nk'umuntu ufite umutima Imana yishimira dukurikije ibyo igenda imukoresha bihembura imitima ya benshi.

Tumufata nk'uwarezwe neza kandi wujuje indangagaciro z'umukristo, bityo nka Korali irimo urubyiruko rwinshi akaba yarubera icyitegererezo cyo gukorera Imana n'umutima wawe wose n'imbaraga zawe zose".

Menya aho mwabona amatike!

Biroroshye rero! Gurira itike hamwe muri aha hakurikira: Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu, EPR Kamuhoza;

EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro. Ushobora kugura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze kuri: www.rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.

Kuri ubu itike ziragurishwa nko ku kiranguzo dore ko ushobora kugura itike ku mafaranga 5,000 Frw yonyine, ibaze unaniwe kwigomwa Pizza imwe y’i Kigali ugahomba ibyiza bizaboneshwa amaso n’abazazindukira mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali!! Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri+250787500113 cyangwa se:+250783167000.


Family of Singers igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Israel Mbonyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND