RFL
Kigali

Ntimugatware ubuzima nk’uburimo ‘‘Speed Governor’ - Impanuro za Andy Bumuntu ku rubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2024 11:43
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu yabwiye urubyiruko kugerageza amahirwe yose babona mu buzima bwa buri munsi ntibumve ko hari umuvuduko batagomba kurenza mu rugendo rwo gushaka iterambere ryabo no gukurikira inzozi zabo muri rusange.



Yifashishije urugero rw’utwuma tuzwi nka ‘Speed Governors’ dufasha imodoka kutarenza umuvuduko wa 60, Andy Bumuntu yumvikanishije ko ubuzima busaba guhora ugerageza buri kimwe cyose ubonye, kandi ntubwire ubwonko bwawe ko hari aho utarenga.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Mukadata’, ‘Fire’ n’izindi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, ubwo yatangaga ikiganiro binyuze mu gace kazwi nka “Meet me Tonight” k’igitaramo Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali.

Ni ikiganiro yatanze yahuje no kugaruka ku myiteguro y’iserukiramuco ryitiriwe Album ‘Twaje’ ya Buravan rizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena.

Yagaragaje ko iri serukiramuco ryateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyari nzozi za Buravan, agamije guhuriza hamwe abantu no guteza imbere umuziki gakondo.

Andy Bumuntu yavuze ko mu buzima gutera imbere bisaba ko umuntu ahora agerageza ibintu bishya kandi akumva ko nta murongo utukura yaciriwe.

Yabwiye urubyiruko kubaho butarimo ‘Speed Governor’ kuko ari bwo bazafasha kugera ku nzozi zabo. Ati “Hari ikintu cyitwa ‘Speed Governor’ murakizi? Kimwe kiba mu modoka ntishobora (imodoka) kurenza umuvuduko wa 60 iyo harimo ‘Speed Governor’.

Akomeza ati “Hari igihe rero dutwara ubuzima nk’abantu bafite(mo) ‘Speed Governor’ mu buzima bwacu, ugasanga uragenda ariko uritinya (uti) rimwe na rimwe ukavuga ko bitakunda, wenda se ufite inshuti zawe bakakubuza, kuraho ‘Speed Govenor’ hari impamvu ubuzima bwawe cyangwa se imodoka yawe iba igera ku muvuduko wa 240.”

Andy Bumuntu yabwiye urubyiruko “gutwara ubuzima nk’aho ejo bushobora kuba bwahagarara”. Ati “Reka tubeho ubuzima bwiza.”

Muri muzika, uyu muhanzi ari kwitegura gusohora Album ye nshya, ndetse ni umwe mu bazaririmba mu iserukiramuco ‘Twaje Fest’ rizabera muri BK Arena.

Afatwa nk’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite ibihangano bikundwa cyane mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika cyane cyane muri Kenya.

Andy Bumuntu yabwiye urubyiruko kubaho ubuzima butarimo ‘Speed Governor’ 

Andy yavuze ko nta kigero gihari utagomba kurenza iyo ushaka gusingira inzozi zawe

Bumuntu yabwiye buri wese kubaho uyu munsi nk’aho ejo uzaba utakiriho
Andy Bumuntu [Ubanza ibumoso] yagaragaje ko kubaho ubuzima bwiza kandi buharanira kujya ku iterambere ari byo buri wese akwiye 


Uhereye ibumoso: Umuraperi Ish Kevin, Andy Bumuntu ndetse na Aimable Twahirwa 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WOMAN OF MY DREAMS' YA ANDY BUMUNTU

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND