Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, Israel Mbonyi yatangaje ko ari kwitegura gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo yise “Icyambu Live Concert” gifasha Abakunzi kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye, binyuze mu busabane n’Imana.
Mu 2022 nibwo yatangije ibi bitaramo
ngaruka mwaka- Icyo gihe yanditse amateka avuguruye aba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda
wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena, nyuma y’amasaha arenga ane ataramiye
abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Amateka yongeye kwisubiramo mu 2023
ubwo yataramiraga abasaga ibihumbi 10 mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa
25 Ukuboza-Yongera kuzuza iyi nyubako.
Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe
buri mwaka, ahanini hashingiwe ku rukumbuzi baba bafitiye uyu muhanzi buri
mwaka, binyuze mu bikorwa bye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira
2024, Israel Mbonyi yagaragaje ko tariki 25 Ukuboza 2024 azakora ku nshuro ya
Gatatu iki gitaramo “Icyambu Live Concert”. Yabajije abakunzi be niba biteguye
nk’uko nawe yiteguye.
Amateka azisubiramo?
Muri uyu mwaka, Israel Mbonyicyambu [Israel
Mbonyi] yashyize imbere gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu mahanga, kandi hose
yahavuye yaciye agahigo bitewe n’ibihumbi by’abantu bamushyigikiraga.
Yakoreye ibitaramo muri Uganda no
muri Kenya. Ndetse, ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Afurika y’Epfo no
muri Tanzania.
Tariki 2 na 3 Ugushyingo 2024 azataramira
mu mujyi wa Dar Es Salaam. Icya mbere kizabera ahitwa Mlimani City ikindi
kizabera Leaders Club.
Ibi bitaramo byateguwe na sosiyite
Wakati wa Mungu. Kandi azaririmbana n’abarimo Rehema Simfukwe, Halisi Ministry,
Joel Lwanga, n’abandi.
Birashoboka cyane ko azongera
kwandika amateka akuzuza iyi nyubako- Ushingiye ku mibare y’abakurikira
ibihangano bye, ubu ni we nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda ukurikirwa
cyane (Cyangwa se ufite Subscribers benshi) ku rubuga rwa Youtube, aho yageze
ku bantu Miliyoni 1.44.
Ni umwanya yakuyeho Meddy ubarizwa
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikindi, ni uko Israel Mbonyi muri iki gihe
ashyize imbere gukora ibihangano bye mu rurimi rw’Igiswahili, byatumye umubare
munini w’abakunzi be ukomeza kwiyongera cyane cyane muri Kenya.
Ibi bituma ibitaramo bye akorera muri
BK Arena bititabirwa n’Abanyarwanda gusa, kuko haba harimo n’umubare munini w’abo
mu Burundi, muri Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi banyuzwe n’inganzo y’uyu
musore mu bihe bitandukanye.
Ubwo yakoraga igitaramo nk’iki mu
2022 yagihuje no kumurika Album ye ‘Nk’umusirikare’ iriho indirimbo zabiciye
muri iki gihe, ndetse yanahisemo kujya kuyimurikira Abanyarwanda batuye mu
Bubiligi mu gitaramo cyabaye ku wa Nyakanga 2024.
Yanifashishije indirimbo zigize iyi
Album mu gitaramo yakoreye i London mu Bwongereza ubwo yaririmba mu bitarane by’iminsi
ibiri byari byateguwe n’umuryango Women Foundation Ministries, icyo gihe
yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Aime Uwimana.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IBIHE BYARANZE IGITARAMO CYE MU 2023
TANGA IGITECYEREZO