RFL
Kigali

Kamala Harris yerekanye itandukaniro rye na Perezida Biden

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/10/2024 10:05
0


Mu gihe abanyamerika bamwe bavuga ko gutora Kamala Harris ubuyobozi bwe bwamera nk'ubwa Perezida Biden cyane ko bombi banaba mu ishyaka rimwe, ubu yamaze kugaragaza itandukaniro ryabo, anashimangira ko azakora ibirenze ibyo Biden yakoze.



Bimwe mu bimaze iminsi bigarukwaho ku bakandida babiri ku mwanya wa Perezida wa USA, aribo Donald Trump na Kamala Harris, harimo kuba bamwe bavuga ko Harris ayoboye iki gihugu byamera nk'uko ari Biden wongeye kukiyobora bitewe n'uko bombi bafite imikorere imwe y'ishyaka ry'Abademokarate.

Ibi ariko byamaganiwe kure na Visi Perezida Kamala Harris wahise anerekana itandukaniro riri hagati ye na Perezida Biden. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Bret Baier kuri televiziyo ya FOX.

Aha niho Kamala Harris yamaze impungenge abatekereza ko atorewe kuba Perezida yagira imiyoborere nk'iya Biden.Yagize ati '' Imiyoborere ya Biden-Harris iri kurangira, kandi ndabyumva ko hari ababifiteho impungenge ko ntowe nayobora kimwe na Perezida Biden ariko ibyo si ukuri. Twembi turatandukanye yaba mu myumvire n'imikorere.Sinshaka kuvuga ko Biden atakoze neza ahubwo ndashimangira ko njyewe ntowe narushaho gukora neza ibyo atakoze''.

Muri iki kiganiro cyamaze iminota 25, Kamala yakomeje agira ati ''Ni ntorwa nzaba mbaye umwe mu baperezida b'ikiragano gishya bayoboye Amerika, byumvikana ko nzakoresha ubumenyi mfite bujyanye n'igihe bitandukanye na Biden wo mu kiragano gishaje. Mfite ubunararibonye bukomeye bitewe n'akazi nakoze mbere mu butabera ku buryo ntandukanye n'undi wese wabaye muri White House''.

Nyuma yo kuvuga ko imiyoborere ye ntaho yahurira n'iya Perezida Biden, Kamala Harris yanakomoje ku zindi ngingo zirimo nk'uburenganzira bw'imfungwa, ku itegeko ryemerera abagore gukuramo inda, ndetse yananenze Donald Trump bahanganye ko amaze iminsi akoresha amagambo yo gusebanya mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND