RFL
Kigali

Kubiba amacakubiri, kugira umugore w'Umupasiteri... Ubuzima bw'uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya wamaze kweguzwa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/10/2024 10:25
0


Sena ya Kenya yatoye umwanzuro wo kweguza Visi Perezida w’icyo gihugu, Dr Rigathi Gachagua nyuma yo kugaragaza ko yarenze mu buryo bukomeye ku ngingo zimwe na zimwe z’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.



Dr Gachagua yegujwe nyuma yo gushinjwa gusuzugura Perezida William Ruto, irondabwoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.

Mu minsi ishize ni bwo Umutwe w’Abadepite watoye ku bwiganze umwanzuro wo kweguza Gachagua, aho Abadepite 281 batoye bemeza ko uyu mugabo akwiriye kweguzwa, mu gihe abatoye batemeranya n’iki cyemezo ari 44, nyuma iyi dosiye yahise yoherezwa muri Sena kugira ngo na yo iyifateho umwanzuro.

Amakosa uyu munyapolitiki ashinjwa arimo kubiba amacakubiri no gutesha agaciro ubutegetsi bwa Perezida William Samoei Ruto, no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024, ni bwo Sena yateranye kugira ngo yige ku bijyanye no kweguza Visi Perezida Gachagua, ndetse na we yari yatumijwe kugira ngo atange ibisobanuro ku makosa ashinjwa, ariko umuhagarariye yavuze ko yafashwe n’uburwayi ndetse akajyanwa mu bitaro, asaba ko Sena yasubika icyo gikorwa kikazaba undi munsi.

Gusa Abasenateri bahisemo gukomeza igikorwa cyo gutorera icyemezo cyo kweguza Gachagua nubwo atabonetse ngo yisobanure, basaba abari bamuhagarariye gusohoka mu cyumba cy’Inteko Rusange, nubwo amategeko yemera ko bari kwimura icyo gikorwa kigasubukurwa undi munsi kugeza ku wa Gatandatu.

Abasenateri 53 muri 67 batoye bemeza ko Visi Perezida Gachagua agomba kweguzwa, bahamya ko ibyaha ashinjwa ari ukuri ko akwiriye kuva kuri uwo mwanya, kuko atubahirije Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu nk’uko yabirahiriye.

Nyuma y’uko Sena itoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida, bivuze ko ahita ava muri izo nshingano, Perezida William Ruto akagena umusimbura we bitarenze iminsi 14.

Gachagua na Ruto bagiye ku butegetsi mu 2022.

Ubuzima bwa Gachagua Rigathi:

Geofrey Gachagua Rigathi uzwi nka ‘Riggy G’ ni umunyapolitiki w’umunya-Kenya wabonye izuba ku ya 28 Gashyantare 1965. Yabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 2022 kugeza yegujwe ku ya 17 Ukwakira 2024. Yabaye umudepite mu Nteko Ishinga amategeko kuva mu 2017 kugeza mu 2022 abarizwa mu ishyaka rya Jubilee.

Mbere y’uko atorerwa kungiriza Perezida Ruto, Gachagua yabanje gukora imirimo itandukanye muri Guverinoma, harimo kuba umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umurage w’igihugu, umuyobozi wungirije w’abakozi ba Leta, umwunganizi w’uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’ibanze Uhuru Kenyatta, ndetse n'umuyobozi ku rwego rw’Akarere.

Ababyeyi be baharaniraga ubwigenge bwa Mau Mau mu ishyamba rya Mount Kenya, aho se yitaga ku birebana n’imbunda za Mau Mau mu gihe nyina yari ashinzwe kugaburira abarwanyi no kubatwaza amasasu.

Gachagua ni murumuna wa Nderitu Gachagua, Guverineri wa mbere w'intara ya Nyeri. Yize amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Kabiruini kuva 1971 kugeza 1977 mbere yo gukomereza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Kianyaga.

Mu 1985, yinjiye muri kaminuza ya Nairobi, ari naho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi bwa politiki n'ubuvanganzo mu 1988.

Gachagua yayoboye uturere twa Kakamega Navakholo, Ng'arua na Laikipia. Hagati ya 1999 na 2000, yinjiye mu Ishuri rya Guverinoma rya Kenya aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu buyobozi bwa Leta. Hagati ya 2001 na 2006, yakoraga nk’umwunganizi wihariye wa Uhuru Kenyatta. Hagati ya 2007 na 2017, yitaga ku bucuruzi bwe.

Rigathi yashakanye na Dorcas Wanjiku Rigathi, umukozi wa banki uri mu kiruhuko cy'izabukuru ubu akaba ari Pasiteri i Mathira. Aba bombi bahuriye bwa mbere mu birori ubwo bigaga muri Kaminuza ya Nairobi mu 1985.

Bashakanye mu 1989 babyarana abahungu babiri, Kevin na Keith.


Gachagua Rigathi wegujwe ku butegetsi muri Kenya n'umugore we, Pastor Dorcas Rigathi     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND