RFL
Kigali

Chris Brown yahumurije abafana be bakomeje kumuvuganira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/10/2024 9:28
0


Kuva aho ibitaramo bya Chris Brown muri Afrika y'Epfo byakomeje kugerwa intorezo bamwe basaba ko bitaba, uyu muhanzi yamaze guhumuriza abafana be muri iki gihugu abizeza ko azabataramira nyuma y'iminsi bamuvuganira ku mbuga nkoranyambaga.



Nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore muri Afurika y’Epfo uhagurutse ukamagana igitaramo Chris Brown afite muri iki gihugu, irindi tsinda ry’abafana b’uyu muhanzi nabo  biyemeje guhaguruka bakamuryamaho.

Abashyigikiye Chris Brown bavuga ko yishyuye amakosa ye ubwo yajyaga muri gereza ndetse agategekwa no gukora indi mirimo, bityo nta muntu ukwiye gukomeza kumuryoza amakosa y’ahahise.

Bagaragaza ko kandi Chris Brown yahaye amahirwe abahanzikazi babiri bo muri Afurika y’Epfo aribo Tyla na Naledi aho bungukiye byinshi mu bufatanye bagiranye n’uyu muhanzi.

Byumwihariko bashimangira ko Tyla yabonye amahirwe yo kugaragara mu bitaramo bya Chris Brown, igikorwa cyarushijeho kuzamura isoko ry'umuziki we.

Ku rundi ruhande, ‘Women for Change’ umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’abana muri Afurika y’Epfo, watangije igikorwa cyo kwamagana ibitaramo Chris Brown aho bavuga ko ibikorwa yakoze byo guhohotera abagore n’abakobwa bitamwemerera kuba yahataramira kuko byaba ari ugutesha agaciro abahohotewe.

Nyuma y’uko uyu muryango utangije igikorwa cyo gushaka imikono y’abantu babari inyuma, kuri ubu abarenga ibihumbi 40 bamaze gusinya ko bashyigikiye ihagarikwa ry’ibitaramo ndetse imibare iracyagira kwiyongera.

Mu gihe ibi byose biri kuba, Chris Brown yagaragaje ko adatewe ubwoba n’abakomeje kurwanya ibitaramo bye ubwo yanyuraga ahatangirwa ibitekerezo ku rukuta rwa Instagram y’umuryango ‘Women for Change’, avuga ko atari we uzarota ageze muri Afurika akabaha ibyishimo.

Ni igitekerezo yatanze ku butumwa uyu muryango wari wanditse bashishikariza abantu gukomeza kubashyigikira mu gikorwa cyabo, ndetse bashimira abakomeje kubashyigikira, nyamara  Chris Brown yahise aza agira ati “Sinjye uzarota nje“.

Iri jambo rya Chris Brown ryagaragaje ko ari kunnyega cyane abarwanya igitaramo cye gitegerejwe ku wa 14 na 15 Ukuboza 2024 i Johannesburg aho amatike yashize ku isoko, ndetse byanaremye agatima abafana be bamutegereje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND