RFL
Kigali

Rihanna yakuwe ku ntebe na Ariana Grande kuri Spotify

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/10/2024 12:20
0


Rihanna wari umaze iminsi yicaye ku ntebe y'abahanzikazi bafite indirimbo nyinshi zumvishwe n'abantu benshi barenga Miliyari kuri Spotify, ubu Ariana Grande yamaze kumuvana kuri iyi ntebe.



Umuhanzikazi Ariana Grande yasimbuye Rihanna wari umaze iminsi ayoboye abahanzikazi ku Isi, mu bafite indirimbo zumviswe n'abarenga miliyari kuri Spotify.

Ibi Ariana Grande arabikesha album aherutse gusohora yise 'Eternal Sunshine' yatumye abakuni be basubira no kumva indirimbo yagiye asohora mbere. Ni mu gihe Rihanna we umukurikira amaze imyaka irengga 4 ntabihangano bishya asohora.

Kuri ubu Ariana Grande yujuje indirimbo 17 zimaze kumvwa n'abarenga miliyari, mu gihe Rihanna we agifite 16. Kugeza ubu aba bose bayobowe na The Weeknd ufiteho indirimbo 20, agakurikirwa na Drake nawe ufite 17.

Ku mugabane wa Africa umuhanzi Burna Boy ni we uyoboye abandi bahanzi, aho afite indirimbo zirenze icumi zumvishwe n'abantu miliyari 4.6.

Rihanna yasimbuwe na Ariana Grande ku mwanya w'abahanzikazi bafite indirimbo zumvishwe n'abantu benshi ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND