RFL
Kigali

Umuvandimwe wa Tupac ahamya ko P.Diddy yagize uruhare mu rupfu rwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/10/2024 9:58
0


Nk'uko byakunze kujya bivugwa ko P.Diddy yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Tupac Shakur, ubu noneho umuvandimwe we Mopreme Shakur yavuze ko 'yizera ko P.Diddy' ariwe wamwicishije.



Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri bivuzwe ko umuraperi akaba n'umunyemari, Sean 'Diddy' Combs, ariwe uri nyuma y'urupfu rwa Tupac Shakur ufatwa nk'umwami w'injana ya Rap/Hip Hop.

Ibi byavuzwe kenshi ndetse binavugwa ko mu 1995 ubwo Tupac yaraswaga amasasu 5 ntapfe, uwamurashe yari yatumwe n'abari bagize agatsiko ka Bad Boys kabagamo Biggie Notorious na P.Diddy batacanaga uwaka na Tupac Shakur wanabibasiye bikomeye mu ndirimbo yise ''Hit 'Em Up'.

Kuva P.Diddy yafungwa akurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza abakobwa, gufata ku ngufu n'ibindi. Ibi byatumye benshi bagarura ibyabaye kera, bavuga ko anakwiye kuryozwa urupfu rwa Tupac. Abarimo Eminem na 50 Cent nibo bafashe iya mbere bavuga ko kuva P.Diddy afunze yanabazwa ku ruhare rwe mu rupfu rwa Tupac.

Nibyo byatumye umwongereza kabuhariwe mu gukora inkuru z'ubucukumbuzi, Piers Morgan, mu kiganiro cye 'Uncensored' yatumiyemo umuvandimwe mukuru wa Tupac witwa Maurice Mopreme Shakur, agira icyo avuga ku bikomeje kuvugwa ko P.Diddy yagize uruhare mu rupfu  rw'umuvandimwe we.

Akomoza ku byo P.Diddy yavuze ahakana kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac, Mopreme Shakur yagize ati: ''Ibi bintu yabivuzeho rimwe gusa mu 2008 abihakana gusa byari ukubeshya itangazamakuru. Hari ibimenyetso birenga kimwe bigaragaza ko ariwe wicishije umuvandimwe wanjye. Ashobora kuba atariwe wabikoze n'ibiganza bye gusa yatumye ababikoze''.

Mopreme Shakur yagarutse ku kiganiro yagiranye na P.Diddy imbona nkubone, ati: ''Amagambo yose yavugaga yari ibinyoma yahimbye. Twahuye ashaka ko tuvugana ku bimuvugwaho na Tupac, yemeye ko bari bafitanye ibibazo gusa ko nta kintu na kimwe azi ku rupfu rwe. Ibyo byose byari ikinyoma kuko Diddy ntakuri ajya avugisha. 

Yakomeje avuga ko ashingiye ku bimenyetso biri kugenda bigaragara mu rubanza ruregwamo uwishe Tupac, bigaragara ko ubiri nyuma ari P.Diddy. Ati: ''Ndahamya ko P.Diddy ariwe wihishe inyuma y'urupfu rwa murumuna wanjye nkunda, ndizera ko ukuri kugiye kujya ahagaragara kandi n'abo bafatanije bose bazagaragara Tupac ahabwe ubutabera''.

Ibi yabivuze mu gihe Keefe Davis ufunze azira kwica Tupac Shakur mu 1996, yabwiye urukiko rukuru rwa Los Angeles ko yishyuwe na P.Diddy ngo ajye kurasa Tupac. Kuva yatanga ubu buhamya P.Diddy ntacyo yabivuzeho kugeza afunzwe.

Umuvandimwe wa Tupac yatangarije Piers Morgan ko P.Diddy ufunze yazabazwa no ku rupfu rwe

Mopreme Shakur yavuze ko yizera ko P.Diddy ariwe wagize uruhare mu rupfu rwa Tupac shakur






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND