Bamwe mu baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu kigero cyo gutora, kandi batari bake, bemera ko igihugu gikwiye kuyoborwa n’amahame ya gikirisitu. Biganje cyane cyane mu Barepubulikani. Abademokarate ntibabibona kimwe nabo.
Abahanga mu bya politiki n’amadini basomera ishusho nyakuri y’iki cyiciro cya rubanda by’umwihariko ku nkubiri irimo igenda ifata intera yitwa “ReAwaken America,” bishatse nko kuvuga “Kongera Gukangura Amerika.” Imaze imyaka itatu. Yashinzwe mu 2021 na Michael Flynn, wahoze ari Liyetona Jenerali mu ngabo z’igihugu.
Flynn yabaye agahe gato cyane umujyanama mu by’umutekano w’uwari Perezida wa Repubulika Donald Trump kuva kw’itariki ya 22 y’ukwa mbere kugera ku ya 13 y’ukwa kabiri 2017. Avuga ko yahagurukiye gushinga “Umutwe w’Ingabo z’Imana.” Abandi bambari bakomeye ba Trump bahise bamukurikira.
Abayoboke ba “ReAwaken America” bagenda bazenguruka igihugu bigisha abaturage ku karubanda bavuga ko igihugu cyugarijwe, ko kiri mu ntambara, ngo “ntibabakunda kuko badakunda Yezu.” Ariko ntibatura ngo bavuge neza abo babanga abo ari bo.
Kandida w’Abarepubulikani, Donald Trump, nawe arabishimangira. “Twese turi abarwanyi mu rugamba rwo guhagarika ba rutwitsi, abatemera Imana, abashaka ko isi iba nk’umudugudu n’abakomunisiti. Kuko ni cyo bari cyo. Turangajwe imbere n’Imana, tuzasubizaho Repubulika yacu nk’igihugu kimwe, gifite ubwigenge n’ubutabera kuri bose.”
Abayoboke ba “ReAwaken America” bemeza ko abanditse itegeko nshinga bashyizemo ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yubakiye ku mahame ya gikirisitu. Nyamara mu by’ukuri ntabirimo. Ahubwo rivuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo idini ashaka.
Imyemerere yabo ituma barwanya uburenganzira bw’umugore bwo gukuramo inda ku bushake bwe biramutse bibaye ngombwa. Batandukanye n’Abademokarate. Visi-Perezida wa Repubulika, Kamala Harris, ni kandida wabo mu matora y’umukuru w’igihugu.
“Mureke twemeranywe ku kintu kimwe: si ngombwa ko uta imyemerere yawe mu by’idini, cyangwa se kwibuza kwemera ko guverinoma itakagombye kumubwira icyo akwiye gukora.”
Ikigo cy’ubushakashatsi “Pew Research Center” giherereye i Washington D.C. kivuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batekereza ko Bibiliya yakagombye kuba icyitegererezo mu myandikire y’amategeko y’igihugu. Ariko na none, ku rundi ruhande batekereza ko Leta idakwiye kugendera kw’idini rya gikirisitu.
TANGA IGITECYEREZO