Umuhanzi akaba n’umwarimu ku ishuri ryigisha Muzika 'Rwanda School of Creative Arts and Music' ryahoze ryitwa Nyundo Music School, Iradukunda Aimable [Yugi Umukaraza], ashobora kuba ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ubashije gukorera amashusho y'indirimbo ye mu nzu ya nyuma y'ibwami iherereye mu Mujyi wa Seoul muri Korea y'Epfo.
Yabigaragaje mu ndirimbo ye nshya yise 'Location' yashyize hanze
kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024, nyuma y'igihe yari amaze
ayikoraho.
Ni indirimbo avuga ko yashoyeho Miliyoni 3 Frw mu
ikorwa ry'amashusho yayo. Ariko abariyemo amafaranga yatanze mu rugendo
n'ibindi yasabwe ariya mafaranga ararenga.
Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kuyikorera muri Seoul
kubera ko yashakaga gutanga ibintu bishya mu muziki we.
Ati "Impamvu nakoreye iyi ndirimbo yanjye muri
Seoul ni uko numvaga ariho intekerezo zanjye zinyobora, kandi nanjye nashakaga
kurema ikintu gishya, nkatanga indi sura ya 'Video' zitamenyerewe inaha'.
Uyu musore wize umuziki iu ishuri rya Muzika rya
Nyundo, avuga ko mu mezi abiri ashize ari bwo yakoreye urugendo i Seoul.
Agezeho yahisemo gukorera indirimbo ye mu nzu ya nyuma
y'ubwami muri iki gihugu izwi nka 'Gyeongbokgung'.
Ni inzu ndangamurage izwi ku rwego rw'Isi. Ndetse hari
Filime n'ibindi bihangano byagiye bikorerwamo mu rwego rwo kugaragaza ahashize
h'ubwami.
Muri rusange, indirimbo ye ishingiye ku bantu babiri
bakundana, aho umwe aba akumbuye mugenzi we yifuza guhura nawe, akamurangira
aho aherereye bagahura.
Mu buryo bw'amashusho (Video) iyi ndirimbo yakozwe
n'umunya-Korera, ariko yarangijwe n'umunyarwanda, Gitego Cedrick. Yugi ati “Narateze
njyayo mpakorera indirimbo nsoje ngaruka mu Rwanda.”
Yugi yasoje amasomo ku Nyundo mu gihe kimwe n’abarimo
umuhanzi Kenny Sol mu mwaka wa 2018, aho yigaga ibijyanye no gucuranga ibyuma
bitandukanye by’umuziki cyane cyane ingoma.
Yugi yavuze ko akimara gusoza amasomo ye, ku Nyundo
bashyize ku isoko akazi ku mwanya w’umwarimu wigisha kuvuza ingoma, atanga
ibyangombwa bye kandi akora ikizamini abasha gutsinda.
Kuva ubwo atangiye kwigisha ku Nyundo. Yasobanuye ko
mu gihe amaze ku Nyundo yahigiye byinshi byanatumye ashyira mu bikorwa inzozi yahoranye
zo kwinjira mu muziki.
Ati “Muri iki gihe ndi umwarimu wigisha ibijyanye no
kuvuza ingoma. Ubwo nasozaga amasomo naje gukora, bangirira icyizere babona ko
mbishoboye.”
Akomeza ati “Kwinjira mu muziki rero ni uko ari ibintu
nkunda, kandi nkunda umuziki, kuko mbona ariyo nzira yo kunyuzamo ibyiyumviro
byanjye.”
Yugi avuga ko gukora umuziki nk’umwuga, byaturutse ku
bihe yanyuzemo ubwo yaririmbaga muri korali ya ADEPR, kandi agacurangira korali.
Yasobanuye ko yinjiye mu muziki afite umwihariko, kuko
ashaka kubakira urugendo rwe ku njyana ya Afro Fusion ahuza n’umuco w’u Rwanda.
Yugi Umukaraza yatangaje ko yakoreye amashusho
y’indirimbo ‘Location’ muri Korea y’Epfo kubera ko yashakaga kwagura urugendo
rwe rw’umuziki
Yugi Umukaraza avuga ko yakoresheje Miliyoni 3 Frw mu
ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ye
Yugi yavuze ko umukobwa yifashishije muri iyi ndirimbo asanzwe akorana na company zikomeye muri Korea y’Epfo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LOCATION’ YA YUGI UMUKARAZA
TANGA IGITECYEREZO