Kigali

Bahembukiye mu giterane "Miracle Gospel Celebration" basabwa komatana n'Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/10/2024 19:23
0


Muri Uganda mu Karere ka Pallisa hari kubera igiterane gikomeye “Miracle Gospel Celebration” (Kwizihiza Ubutumwa bwiza bw’Igitangaza) cyateguwe n'Umuryango w'ivugabutumwa witwa A Light to the Nation (ALN).



Ibi biterane byahawe izina rya ‘Miracle Gospel Celebration” bisobanuye mu Kinyarwanda 'Kwizihiza Ubutumwa Bwiza bw’Igitangaza', biri kubera muri Uganda muri Pallisa ku wa 11-13 Ukwakira 2024, bizakomeze ku wa 18 - 20 mu Karere ka Kamuli. Mu gitondo habanza kuba amahugurwa y'abizera, hanyuma saa munani z'amanywa hakaba igiterane cyagutse.

Abanya-Uganda ibihumbi n'ibihumbi bitabiriye ku bwinshi iki giterane cy'ivugabutumwa bari bamaze amezi atatu bitegura, bahemburwa bikomeye n'amagambo y'Imana yagabuwe na Ev. Dr. Dana Morey washinze umuryango wa A Light to the Nations (aLn) akaba ari nawe uwuyobora ku Isi. Ni mu gihe muri Afrika, ALN iyoborwa Pastor Dr. Ian Tumusime.

Ku munsi wa kabiri wa Miracle Gospel Celebration, ni ukuvuga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, Ev Dana Morey mu nyigisho za mu gitondo yatanze ubutumwa bw’ihumure ku bitabiriye, abibutsa ko Imana ibakunda cyane kandi ikaba izaha buri muntu izina rishya. Yabasabye komatana n'Imana bakayizera, ibindi bakabirekera Imana.

Ati: “Nk’umuntu wizera Yesu Kristo, Imana iragukunda! Ntuzigere utinda kubyemera cyangwa ngo ubishidikanyeho! Muri ubwo buryo, Imana izaguha irindi zina rishya. Iyo uri kubona ko ubuzima bwawe buri guhinduka, uko buhinduka nawe ni ko uhindura imikorere. Bibiliya ivuga ko mu ijuru Imana izaduha amazina mashya yo ubwayo izaba izi hamwe natwe.

Izina ryawe ntiryahinduka kubera ibintu bikubaho, nubwo wahura n’ibibazo bikomeye, ukagorwa n’ubuzima ku buryo ugera hasi, ubitewe no kuba uwizera. Uzatsinda ibinyoma no kuregwa n’abanzi bawe, ni ko handitse. Si ubwenge bwawe, si ubushobozi bwawe, si ubunararibonye bwawe, …. (ahubwo ni uko ufite Ukwizera).”

Izi nyigisho ziyongeraga ku zo batahanye ku munsi wa mbere, aho bacyuye Ijambo ry’Imana mu mitima yabo rigira riti: “Hari iminsi abantu bakanguriwe kumenya ukuri kw’icyo Imana ari cyo, kandi nubwo badashobora kwemezwa n’amagambo ntibashobora guhakana gihamya y’Ijambo ryayo ryerekaniwe mu bitangaza, ibimenyetso n’ibintu byakorewe ubwoko bwayo!

Uyu munsi imbaraga z’Imana zerekanywe mu buryo budashobora guhakanwa ko Umwami Yesu ari muzima, ko akiza, yishyura imyenda kandi akiza abarwayi bafite imitima imenetse.” Muri ibi biterane hari kuberamo tombora, aho abanyamahirwe batsindira Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi.

Ev. Dr. Dana Morey ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light To The Nations.” We n’abavandimwe be batangije kompanyi bise ‘The Morey Corporation’ - ikigo gifitanye amasezerano n’uruganda rukora ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga ruherereye i Woodridge muri Amerika.

Ev Dana kandi ni umwe mu bantu bakora ubucuruzi akaba ari mu batangije imiryango y’ivugabutumwa harimo Christ for All Nations and Caring for Kids. Yanatangije gahunda yo kugaburira abana bo mu miryango itishoboye muri Mexico. Mu 1986 ni bwo yashakanye na Karman Morey, mu 1989-1993 aba Umushumba mu Itorero ‘A Light to the Nations Church’.

Mu 2001 – 2006 Dana Morey afatanyije na Slavik Radchuk, batangije gahunda yo kwita ku bana b’imfubyi batagira aho baba. Icyo gihe mu kigo cy’imfubyi batangije harimo abana 28.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary. Kuva kandi mu 2015 kugeza ubu, Dana ni we uyoboye ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’.

Dana Morey aherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda kuko yahakunze cyane. Ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afurika mu ntero igira iti "Dufatanyije twagera kuri Afrika".

Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa, kuko avuga ko afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku Isi cyane cyane Afrika. Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde n'ahandi. Kandi aha hose yerekwa urukundo rwinshi akahava benshi batabishaka kubera kumwishimira cyane.


Yaryohewe cyane n'ijambo ry'Imana ryagabuwe n'umukozi w'Imana Dana Morey

Benshi biyemeje komatana n'Imana nyuma yo gucengerwa n'Imana ry'Imana

Abanya-Uganda ibihumbi n'ibihumbi bitabiriye iki giterane 

UMUNSI WA MBERE WA MIRACLE GOSPEL CELEBRTION


Pastor Dr Ian Tumusime uyobora A Light to the Nations muri Afrika


Ev Dr Dana Morey yahembuye imitima ya benshi bitabiriye 'Miracle Gospel Celebration'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND