Amazina ye ntuyibazeho cyane kuko rwose yitwa Mbonyi Nkomezi Edouard. Namusubirishijemo kenshi izina rye, ampamiriza ko ari yo mazina ye bwite. Aratangaje! Ni umuhanzi mushya muziki wa Gospel, akaba yifuza gukorera Imana mu bantu abonye ubushobozi buhagije.
Mu kiganiro na inyaRwanda, uyu muhanzi umaze gukora indirimbo eshanu yagize ati "Amazina nitwa Mbonyi Edouard Nkomezi, ntuye i Remera kuri ubu, nsengera mu Itorero rya Siloam Gikondo. Ntabwo ndubaka. Nize amashuri abanza n'ayisumbuye, mfite diplôme muri Biochimie, nigiye Goma/ DRC, twigaga dutaha i Gisenyi - Rubavu".
Mbonyi Nkomezi Edouard yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2014, atangirira mu makorali yo mu Itorero yabarizwagamo. Nyuma yo gutangira kuririmba ku giti cye, magingo aya amaze gukora indirimbo eshanu. Ni we wiyandikira indirimbo ze, intego akaba ari imwe "ni ukwamamaza Kristo Yesu wenyine mbicishije mu ndirimbo".
Yagarutse ku nzozi ze mu muziki usingiza Imana, ati "Zimwe mu nzozi mfite ni ukuvugira Imana mu rwego rwisumbuyeho, no kugera ku bantu bataramenya ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo nkoresheje indimi nzi. Umwihariko wanjye ni uko ubwanjye nahisemo kuba ubutumwa, undi mwihariko wanjye urashobora kuba uzwi n'abanzi."
Mbonyi Nkomezi Edouard avuga ko afatira icyitererezo mu muziki kuri Bigizi Gentil, ati "Ni we muhanzi nagiriwe amahirwe bwa mbere yo guhura nawe tukaganira ku murimo w'uburirimbyi". Avuga ko abonye abonye ubushobozi yatanga umusanzu ukomeye mu Bwami bw'Imana. Ati "Mbonye ubushobozi buhagije, nakorera Imana mu bantu".
Yanagarutse ku mazina ye avuga ko hari abamwitiranya n'abandi bahanzi dore ko ayahuriyeho n'abaramyi b'ibikomerezwa ari bo Prosper Nkomezi na Israel Mbonyi. Ati: "Abenshi bagenda bitiranya amazina yanjye, bamwe bakanyita Prosper, abandi Israel, bitewe n'uko abo dusangiye aya mazina yandi, Mbonyi na Nkomezi".
Mbonyi Nkomezi Edouard arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
REBA INDIRIMBO NSHYA "IGIRA IJAMBO" YA MBONYI NKOMEZI EDOUARD
REBA INDIRIMBO "HARI IGIHUGU CYIZA" YA MBONYI NKOMEZI EDOUARD
TANGA IGITECYEREZO