Kigali

Don Moen yagize uruhare kuri Album ebyiri za Pasiteri Emmanuel Ganza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2024 9:44
0


Umuyobozi washinze Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Emmanuel A. Ganza, yatangaje ko umuhanzi w’umunyamerika wamamaye nka Don Moen binyuze mu bihangano byo kuramya no guhimbaza Imana, yagize uruhare kuri Album ze ebyiri nshya ari kwitegura gushyira ku isoko.



Ni Album avuga ko ziriho indirimbo 20, imwe iriho indirimbo 10 indi nayo ni uko. Mu kuyikora no kuyitunganya yakoze ingendo zinyuranye, zatumye ayikorera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, i Kigali mu Rwanda, mu Mujyi nka New York, California, Atlanta, Georgia, Greenville, Nashville, Lagos muri Nigeria n’ahandi.

Kandi yifashishije aba Producer barimo Masanja Fredrick wo muri Tanzania, Bruce na Boris bo mu Rwanda, Teddy B wo muri kenya, T. Green wo muri Carolina, Tommy Lynn wo muri New York, Irene Brooks wo muri Los Angeles, Efe Macroc Roc wo muri Nigeria ndetse na Emmanuel wo muri Nigeria.’

Mu kiganiro na InyaRwanda, Pasiteri Emmanuel Ganza yavuze ko indirimbo ziri kuri izi Album ebyiri zigaruka ku mashimwe, kuramya no guhimbaza Imana. Kandi “isobanuye byinshi mu buzima, harimo ubukiranutsi bw’uhoraho ku buzima bwanjye, byose yansezeranije kuva kera ibihigura/guhigura kimwe ku kindi.”

Mu gukora iyi Album, Emmanuel avuga ko yagize umugisha wo kuba yarafashijwe mu buryo bukomeye na Don Moen wamamaye mu ndirimbo nka ‘God will make a way’, ‘Our Father’, ‘I will sing’, ‘Give Thanks’ n’izindi zinyuranye.

Avuga ko Don Moen yamukoreye indirimbo ebyiri kuri iyi Album zirimo ‘He’s Alive’ ndetse na ‘Powerful God’. Ni Album avuga zizajya hanze mu ntangiriro za 2025.

Pasiteri Emmanuel yasobanuye ko guhura kwe na Don Moen wari umunsi udasanzwe, kuko bari basanzwe baziranyi, ndetse yaramusabye ko yagira uruhare mu kumufasha gutunganya Album ze.

Ati “Twahuye muri Gashyantare uyu mwaka. Namusanze aho akorera muri Nashville-Tennesse muri Amerika muri studio ye abereye Perezida.”

Yungamo ati “Aca bugufi kandi agira ukuri. Bitandukanye na bandi ba Producer b’iki gihe. Agira gahunda kandi akayubaha, akanasoza akazi ku gihe yemeranyije n’umuririmbyi. Anavuga Yesu neza nkabikunda we n’umufasha we Laura.”

Pasiteri Emmanuel A. Ganza yaheruka mu Rwanda, aho yafatiye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Heshima’ yakoranye n’itsinda ry’abaririmbyi rya Gisubizo Ministries.

Uyu mugabo weguriye ubuzima bwe Yesu Kristo, amaze igihe kinini ahuza inshingano zo gukorera Imana binyuze mu muziki uramya no kugaburira ubwoko bwayo ijambo ryayo binyuze mu byanditswe Bitagatifu.

Emmanuel ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree], yavuye mu Rwanda mu 2009 yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yavuye mu 2016 ahita ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye, ariko kandi rwamusigiye amasomo yubakiyeho ubuzima bwe.

Uyu mugabo wakiriye agakiza mu 2001, avuga ko yinjiye mu muziki ashaka kuziba icyuho cy’abaririmbyi ba Korali Impuhwe yo ku Gisenyi baririmbanaga bakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi, hakitaba Imana abantu 18.

Emmanuel uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Amavi’, avuga ko imyaka 12 ishize ari mu mahanga ‘ari ishuri’. Akavuga ko kuva mu Rwanda akajya mu mahanga yize byinshi birimo imico y’ibihugu bitandukanye, kubana n’abantu, ubuzima n’ibindi.


Pasiteri Emmanuel Ganza yatangaje ko Don Moen yagize uruhare kuri Album ze ebyiri


Emmanuel Ganza yavuze ko yasabye ko Don Moen kumukorera indirimbo kubera ubushuti bari basanzwe bafitanye


Emmanuel yatangaje ko ari gukora kuri Album ebyiri ziriho indirimbo 20


Pasiteri Emmanuel Ganza yatangaje ko kubera gukorera ivugabutumwa mu bihe bitandukanye, byatumye Album ze azikorera mu bihugu bitandukanye


Mu 2019, Don Moen yakoreye igitaramo gikomeye mu mbuga ya Camp Kigali

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA 'HESHIMA' YA PASITERI EMMANUEL GANZA NA GISUBIZO MINISTRIES

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA DON MOEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND