Padiri Uwimana Jean François yahishuye ko yabaye umuraperi nyuma y’uko asanze bamwe mu rubyiruko bari bavuye mu misa yari yasomye bariho baririmba indirimbo zitabakururira mu mico myiza nk’urubyiruko rwo imbaraga z’Igihugu.
Imyaka 10 iruzuye Padiri Uwimana
Jean Francois atangiye gukora umuziki nk’umunyamwuga ariko akaba ari nyuma y’uko
yinjiye mu muhamagaro we wo kuvuga no kwigisha ijambo ry’Imana muri Kiliziya
gatorika.
Uwimana Jean Francois
amaze kumenyekana mu ndirimbo nyinshi zitanga ubutumwa ariko akifashisha
injyana zikunzwe cyane mu rubyiruko kugira ngo ubutumwa yifuza kugenera
urubyiruko byorohe ko bubageraho.
Nk’uko akorera umuziki
cyane cyane ashaka kubwira urubyiruko, Padiri Uwimana Jean Francois yinjiye mu
gukora umuziki kubera urubyiruko yumvanye indirimbo zidakwiye umukirisitu kandi
zitarimo inyigisho zikwiye urubyiruko.
Mu kiganiro na
InyaRwanda Tv, Padiri Uwimana Jean Francois yagize ati “Naririmbaga muri Petit
Seminari hanyuma kubera ko nari nzi umuziki bambwira ko ngomba kuririmba mu
nama y’ababyeyi bikomeza uko. Ibindi rero maze kuba Padiri, ni abana bavuye mu
misa bajya kuririmba ngo 'nimbura n’itabi nzashyingurwa', hanyuma numva
birakabije.
Nahise ngenda kubareba
ndababaza nti ni ibiki muri kuririmba? Barambwiye ngo indirimbo twumvishe mu Kiliziya zari zikonje. Nafashe iyo ndirimbo baririmbaga hanyuma mpindura
amagambo nshyiramo ijambo ry’Imana.”
Agaruka ku buryo impano
ye mu muziki yakiriwe, Uwimana Jean Francois yavuze ko abantu batangiye kujya
bavuga ko ashobora guhagarikwa kubera ko nta mupadiri wo kurapa ariko we yari
abiziranyeho na Musenyeri yaranamuganirije ko uburyo bwiza bwo kwigisha
urubyiruko ari ukurusanga mu byo barimo hanyuma ukabibaheramo ubuhamya.
Yagize ati “Byatangiye
bisakuza ariko nari narahuye na Musenyeri ambwira ngo ibintu urubyiruko rurimo
byasaba ko ubasanga mu byo barimo ukabigishirizamo aho gufata ibyo uvanye mu
ishuri ngo abe aribyo ubashyiramo. Ubwo rero kubera ko yari abizi kandi mu
bapadiri iyo wumvikana na Musenyeri ntacyo biba bitwaye.”
Yavuze kandi ko akora umuziki mu rwego rwo kunyuzamo inyigisho ze ndetse no kuruhuka mu mutwe nyuma y'akazi ke ndetse n'amasomo cyane ko amaze imyaka 5 mu Budage ari gukurikirana amasomo.
Padiri Uwimana Jean
Francois amaze gukora indirimbo nyinshi harimo "Loved you", "Yaratsinze", "Nyirigira", "Amahirwe" ari nayo aheruka gushyira hanze ndetse n’izindi
zitandukanye.
Padiri Uwimana Jean Francois yiyeguriye umuziki by'umwihariko injyana ya HipHop mu rwego rwo gufasha urubyiruko
Impano yo kuririmba, Padiri Uwimana yayitangiye akiri umwana
Padiri Jean francois yatangaje ko nta gitutu na gito agira kubera abantu bamunenga kubwo guhuza umuziki n'inshingano zo gushumba itorero
Reba ikiganiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na Padiri Uwimana Jean Francois
TANGA IGITECYEREZO