Kigali

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bigiye gukomereza i Rusizi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/10/2024 13:51
0


Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bikomereze i Rusizi, abahanzi nka Bruce Melodie bateguje abatuye muri aka karere igitaramo cy'amateka cyizba kuri uyu wa Gatandatu.



Ni bitaramo byatangiriye i Musanze Ku wa 31 Kanama 2024 aho MTN Rwanda itewe inkunga n’ikinyobwa cya Primus batangije kumugaragaro ibitaramo ngaruka mwaka bizenguruka igihugu bigamije kuzamura umuziki nyarwanda ndetse no guhuza abahanzi n'abafana babo bo mu bice bitandukanye.

Byakomereje i Gicumbi tariki ya 07 Nzeri 2024, i Nyagatare 14 Nzeri 2024, i Ngoma 21 Nzeri 2024, i Bugesera 28 Nzeri 2024, i Huye 05 Ukwakira 2024, kuri ubu bigiye gukomereza i Rusizi ku wa 12 Ukwakira 2024 ndetse bizasorezwa i Rubavu 19 Ukwakira 2024.

Abahanzi bakomeye mu Rwanda nibo bari gutaramira abakunzi babo, aba barimo Bruce Melody, Bwiza, Kenny Sol, Chrissy Eazy, Ruti Joel hamwe n'abaraperi nka Bushali na Danny Nanone.

Kuri ubu Bruce Melody yashyize hanze amashusho ateguza abanya-Rusizi igitaramo kidasanzwe aho yagize ati: ''Muzaze turirimbane, twishimane hanyuma tubabwire ngo batware iyi foto muri MTN Iwacu Music Festival'.

Abarimo Bwiza, Bruce Melody, Chrissy Eazy na Kenny Sol baherutse gutaramira i Huye, bari mu bazataramira i Rusizi kuri uyu wa Gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND