Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirangajwe imbere na "Ibyo Ntunze", yakomoje ku ndirimbo nshya yashyize ahagaragara anavuga ku mishinga ari gukoraho n'ibidasanzwe ahishiye abakunzi b'umuziki we.
Umuramyi Bosco Nshuti
uherereye ku mugabane w'u Burayi, aho yagiye mu bikorwa bijyanye n'umuziki
ndetse no kugirana ibiganiro byihariye n'abategura ibitaramo kuri uyu mugabane bigamije kurebera hamwe uko yazahakorera
igitaramo cyagutse.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Bosco yavuze ko yakiriwe neza, ndetse ari kwitegura gutaramana
n'Itorero ryo muri Suwede ryamutumiye mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa
Uppsla kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Yagize ati: "Urugendo
ndacyarurimo i Burayi, ubu ndi muri Sweden aho nzafatanya n'itorero mu mujyi bita
Uppsla kuramya Imana. Nagiye na Belgique aho nari nagiye mu bikorwa bijyanye n'umuziki; kuganira n’abantu bategura ibitaramo ku buryo twazakora igitaramo hariya
muri Europe kinini.
Banyakiriye neza n'urugwiro, ubona ko abantu bahaba nubwo aba atari benshi nk'uko iwacu biri ariko
bakunda Imana, ni abantu bayo mu by'ukuri naranyuzwe.”
Uyu muramyi yanakomoje ku
mwihariko w’indirimbo ‘Byose ni wowe’ yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, avuga ko
yayihimbye ashaka gushimira Imana ku byo yamuhaye byose.
Ati: “Ni indirimbo
naririmbye nshaka gushima Imana ko byose mfite ariyo, ntacyo mfite ntahawe na we. Umwihariko rero ku bwanjye numva narakoze byose kugira ngo ize imeze neza mu buryo
bwose kandi uzayumva izamufashe imuryohere.”
Bosco Nshuti umaze
gutaramira mu bihugu binyuranye birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Suwede, u
Buholandi, ndetse na Danmark, yavuze ko ateganya gukomeza gukora indirimbo
nyinshi ndetse n’ibitaramo mu gihe kiri imbere.
Yagize ati: “Mfite
ibikorwa n'ubundi bijyanye no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze
mu bitaramo no mu ndirimbo uko nzajya mbitegura abantu bazajya babimenya.”
Bosco Nshuti uri mu baramyi bakora cyane mu Rwanda, yavuze ko bigoye
gusobanura aho akura imbaraga zibimushoboza, ahubwo ashima Imana ko ibyo akora
hari umusaruro ufatika bitanga.
Ati: “Bisa nk'ibigoye
gusubiza, gusa mu by'ukuri nishimira ko ibyo nkora hari aho bikura abantu mu buryo bw'umwuka no mu mubiri bikabafasha kandi nanjye Imana yaranyaguye nukuri.”
Bosco Nshuti yaherukaga ku mugabanye w'u Burayi mu mpera z'umwaka wa 2023, aho yakoreye ibitaramo
mu bihugu binyuranye.
Bosco Nshuti yatangiye
kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko atangira
kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo
Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe
n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya",
"Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha
y'Imana" na "Ni muri Yesu" n'izindi.
Amaze gukorera mu Rwanda
ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y'urugendo rw'umuziki amazemo imyaka 9.
Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28
Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko
nyuma y'umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.
Icyo gitaramo cya kabiri
cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi
b'amazina aremereye. Icyo gitaramo nacyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live
Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba
n'imfura mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR.
Ikindi yakoze ni icyo yise 'Unconditional Love Live Concert" cyabaye kuwa 30 z'ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we Tumushime Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Muri iki gitaramo Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye bitegura kurushinga.
Bosco Nshuti uri ku mugabane w'u Burayi yashyize hanze indirimbo nshya, avuga no ku mishinga y'indirimbo n'ibitaramo ari gukoraho
TANGA IGITECYEREZO