RFL
Kigali

U Rwanda ruzwiho icyayi cy’umwimerere – Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Naeem Khan

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:9/10/2024 21:01
0


Ubwo hafungurwaga inama ya African Tea igendana n’imurikagurisha, Ambasaderi wa Pakistan yavuze ko u Rwanda rumaze kumenyekana ku mwimerere w’icyayi mu gihe abahinzi b’icyayi basanga iyi nama ije kubatera akanyabugabo ko kurushaho guhinga no kubungabunga icyayi.



None ku wa 09 Ukwakira 2024, muri Camp Kigali hatangiye inama ya Africa Tea Convention and Exhibition ihuza abantu baturuka mu bihugu 15 ikaba yahuje abamurika ibikorwa byabo bigendanye n’icyayi bangana na 30. Iyi nama yitabiriwe n’abantu 500 harimo n’abazatanga ibiganiro 22.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatandatu akaba ari inshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda nyuma y’uko inshuro ya mbere yabaye mu mwaka wa 2013. Iyi nama yaherukaga kubera mu Burundi mu mwaka wa 2022.

Ubwo hafungurwagaga iyi nama n’imurikagurisha, Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan yavuze ko kuba iyi nama yabera mu Rwanda ari urugero rwiza rwo guha agaciro umusaruro w’icyayi cyo mu Rwanda ndetse no gutanga urugero rwiza ku bantu bo hirya no hino bifuza gukora ubucuruzi mu cyayi.

Mu ijambo rye, yavuze ko abaturage benshi bo muri Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi mu gihe abanyarwanda benshi bazi Pakistan kubera umuceri. 

Ati “Abaturage bo muri Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi mu gihe abanyarwanda bazi Pakistan kubera umuceri. Muri Pakistan hamaze kwaguka ubuso buhingwaho icyayi n’ubwo icyayi cyinshi gikoreshwa muri Pakistan kiba cyavuye hanze y’Igihugu.”

Umuhinzi w’icyayi, Munezero Clementine ukomoka mu karere ka Nyaruguru, yavuze ko iyi nama yitabiriye izamutyaza ikanamufungurira amahirwe yo guteza imbere ubuhinzi bwe bw’icyayi abonamo ubushobozi bw’ibanze ari ukwizigamira, kubona amafunguro ndetse no kubona amafaranga y’ishuri ry’abana.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Munezero Clementine yagize ati “Icyayi kimaze gufata intera nini kuko ubu dusigaye ducuruza ku rwego mpuzamahanga n’ikimenyimenyi urabona ko twitabiriye iyi nama mpuzamahanga ya African tea and Exhibition. 

Nitabiriye guhinga icyayi kubera umumaro wacyo nabonye. Mu buzima busanzwe ndi umuganga ariko amafaranga menshi nyakura mu cyayi kuko ni igihinga kidasaza. Ubu nizigamira muri Ejo heza, Nishyurira abana bange ishuri, nshobora kujya muri Bank nkafata inguzanyo, ni byinshi.”

Iyi nama kandi yahurijwe hamwe n’imurikagurisha ry’ibikomoka ku cyayi byahuje abamurika ibikorwa byabo 30. Muri abo harimo nka CMA CGM Kenya Limited, Ocean Freight (EA) Ltd, Unidil Packaging Solutions Limited, Tea Machinery and Engineering Company (TEMEC), Rwanda Mountain Tea Limited, National Agricultural Export Development Board (NAEB), …

Manager w’uruganda rwa UNIDIL rukorera mu gihugu cya Sri Lanka, Hemantha Wijekoon yabwiye InyaRwanda.com ko ari iby’abaciro gusobanurira abanyarwanda ibikorwa by’uru ruganda ruzwiho mu gukora ibintu byo gupfunyikamo.

Hemantha Wijekoon yavuze ko kuba ageze mu Rwanda yiteguye gukorana n’abanyarwanda mu buryo bwo kubika neza icyayi ndetse no kukigeza ku ruhando mpuzamahanga. Ati “Hari ibigo dukorana byinshi hiyongereyeho n’ibindi bigo byo mu Rwanda byatwongerera amahirwe twembi mu buryo bwo kubisakaza ku Isi.”

Ubuhinzi bw’icyayi bukomeje kwinjiriza igihugu agatubutse ndetse bukamanura inama mpuzamahanga i Kigali, bwatangiye mu mwaka wa 1952 mu karere ka Nyamashake bugenda bwaguka gake gake kugeza mu mwaka wa 1962 ubwo i Gicumbi hshyirwaga uruganda rwa mbere rw’icyayi.

Kugeza magingo aya, mu Rwanda hari inganda 19 zitunganya icyayi aho ku munsi hashobora gutunganywa ibibabi by’icyayi bingana na 1,000,700. Bumwe mu bwoko bw’icyayi cy’umwimerere u Rwanda ruzwiho, harimo black, orthodox, white, green, organic na spicy tea.


Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeema Khan yavuze ko benshi mu baturage ba Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi


African tea and Exhibition itegurwa na East African Tea Trade Association yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri



Abaturuka hirya no hino ku Isi bitabiriye iyi nama



Iyi nama yahujwe n'imurikagurisha ryahuje abamurika ibikorwa byabo bagera kuri 30






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND